RFL
Kigali

Real Madrid niyo kipe ihenze kurusha izindi ku isi, Manchester United nayo iza ku isonga mu zo mu Bwongereza - URUTONDE

Yanditswe na: Alphonse Mukundabantu
Taliki:16/07/2015 8:12
1


Ikipe ya Real Madrid FC niyo iyoboye urutonde rw’amakipe ahenze cyane ku isi nk’uko bigaragazwa n’urutonde rusanzwe rukorwa n’ikinyamakuru Forbes Magazine. Real Madrid ikaba ibarirwa ku kayabo ka miliyoni 2087 by’ amayero aho mukeba wayo FC Barcelona iza ku mwanya wa kane.



Ikipe ya Real Madrid ifite agaciro ka miliyoni zisaga ibihumbi bibiri by’ amayero ifashe uyu mwanya imbere y’ amakipe yo muri Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika nka Dallas Cowboys na New York Yankees ziri ku mwanya wa kabiri n’ uwa gatatu ku rutonde rusange rw’ amakipe y’ imikino yose ku isi. Uru rutonde bigaragara ko rugizwe n’ amakipe menshi yo muri Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika gusa ikipe ya FC Barcelona nayo ikaba iri ku mwanya wa kane mu gihe Arsenal, Manchester United, Chelsea na Manchester City nazo ziza mu makipe 50 ya mbere ku isi.

Mu mupira w’ amaguru n’ ubundi ikipe ya Real Madrid imaze kwegukana igikombe cya UEFA Champions League inshuro 10 biyigira ikipe ya mbere yatwaye ibi bikombe inshuro nyinshi, niyo iyoboye na miliyoni 2087 z’ amayero, ikarusha mukeba wayo FC Barcelona  miliyoni zisaga 50 zose.

Real Madrid niyo iyoboye urutonde rw' amakipe ahenze ku isi

Barcelona won the Champions League in a brilliant treble last season, and they are fourth in the rankings

FC Barcelona yatwaye igikombe cya shamiyona, UEFA Champions League iri inyuma ya Real Madrid

Ikipe ya Manchester United yo mugihugu cy’ u Bwongereza iza ku mwanya wa gatatu mu makipe y’ umupira w’ amaguru n’ uwa gatanu muri rusange n’ ubwo imaze imyaka igera kuri 2 ititwara neza ngo yegukane igikombe. Ikipe ya Manchester City y’ umuherwe Sheikh Mansour bin Zayed Al Nahyan irabarizwa ku mwanya wa gatanu gusa ikaba yenda gukubwa inshuro 3 na Real Madrid ya mbere, ikurikiwe na Chelsea nayo ifitwe n’ umuherwe Roman Abramovic naho Arsenal ikaza ku mwanya wa 6.

DORE UKO AMAKIPE AKURIKIRANA N' AHO AMAKIPE YO MU GIHUGU CY' UBWONGEREZA AHEREREYE

top 10

URUTONDE

top50






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Hakizimana enock8 years ago
    Njyeweho numva real Madrid yagomeza kurushaho cyane!!!!!!! kuko nyirinyuma iteka





Inyarwanda BACKGROUND