Kigali

APR FC yerekeje muri Tanzaniya gukina imikino ya CECAFA Kagame Cup isabwa gukuraho amateka mabi-AMAFOTO

Yanditswe na: Alphonse Mukundabantu
Taliki:15/07/2015 19:50
4


Kuri uyu wa gatatu tariki ya 15 Nyakanga 2015 nibwo ikipe ya APR FC yafashe rutema ikirere yerekeza mu gihugu cya Tanzaniya aho igiye kwitabira irushanwa ry’ igikombe cya CECAFA Kagame Cup rihuza amakipe yo mu bihugu bigize akarere ka CECAFA. APR FC isabwa gukuraho amateka mabi yo kutitwara neza hanze y’ igihugu.



Mu bakinnyi bose ikipe ya APR FC yahagurukanye nabo kuri uyu mugoroba harimo Bizimana Djihad wavuye mu ikipe ya Rayon Sports. Gusa ntago yahagurukanye n’ abakinnyi batandukanye barimo Emery bayisenge wagiye mu gihugu cya Autriche kuko ariho yabonye ikipe agomba gukinira, Mugiraneza Jean Baptiste wagiye muri Azam FC, Kwizera Olivier werekeje muri Afurika y’ Epfo na Ngomirakiza Hegman nawe uri gushakisha ikipe.

Displaying IMG_8149.JPG

Abakinnyi bose bambariye kuzitwara neza bagakuraho amateka mabi bafite ko batajya bitwara neza hanze y' u Rwanda

Ikipe ya APR FC igiye izi neza ko bitazayorohera kuko isabwa kwegukana iki gikombe cyane ko ubushize ubwo iyi mikino yabaga ikipe ya APR FC yatsindiwe ku mukino wa nyuma na El Merreik yo mu gihugu cya Sudani. Ikindi kandi igiye iri ku gitutu cy’ abafana bahora bayishinja kwitwara neza mu rugo ariko byagera hanze ikitwara nabi ntibaheshe igikombe na kimwe.

 APR

APR

Imodoka yari itwaye abakinnyi ba APR FC hamwe n’ abatioza babo, ubwo yageraga ku kibuga cy’ indege mpzamahanga cya Kanombe

 APR

Umutoza Dusan utoza ikipe ya APR FC agiye afite inshingano zo kwegukana iki gikombe dore ko ikipe ya APR FC iheruka gutsindirwa ku mukino wa nyuma

APR

Umutoza wa APR FC hamwe na Ruhinda Farouk na Mubumbyi Beranbe bazaba bashinzwe kumushakira ibitego

 APR

Umutoza w’ abanyezamu Mugisha hamwe n’ abakinnyi nka Ruhinda Farouk na Ndahinduka Michel bazaba bashakira ibitego APR FC

 APR

Rugwiro Herve, Yannick Mukunzi, Ngabo Albert na Sibomana Patrick

APR

Herve Rugwiro na Yannick Mukunzi biteguye guhesha ishema ikipe ya APR FC

APR

Farouk Ruhinda wari umaze igihe atagaragara kubera imvune yagize, Sekamana Maxime na Mubumbyi Bernabe

apr

Umuganga w’ ikipe ya APR FC

APR

APR

Butera Andrew ni umwe mu bakinnyi bazaba bahanganira umwanya na Bizimana Djihad

APR

APR

Bitwaje n’ ibikoresho bitandukanye







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Edison9 years ago
    Rwosendabona ababasore ntampungengetwaba girira kukobarashovoye ahubwotubabehafi ubunditubasabirekumana Imana ibagendimbere
  • Edison9 years ago
    Rwosendabona ababasore ntampungengetwaba girira kukobarashovoye ahubwotubabehafi ubunditubasabirekumana
  • soso9 years ago
    amahirwe masa
  • soso9 years ago
    tugiye gusigara tubafatiye iry'iburyo kandi Imana ibagende imbere



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND