RFL
Kigali

Yaya Toure yemejwe nka ambassaderi mushya w'ibikorwa bya Airtel muri Afurika

Yanditswe na: Alphonse Mukundabantu
Taliki:15/07/2015 19:21
0


Umukinnyi Yaya Toure ukinira ikipe ya Manchester City yo mu gihugu cy’ u Bwongereza n’ ikipe y’ igihugu ya Ivory Coast akaba yari anasanzwe ari ambasaderi w’ igikorwa cya Airtel Rising Stars, yagizwe amasaderi mushya w’ ibikorwa bya Airtel bigamije guhindura ubuzima bw’abatuye Afurika.



Ubu bufatanye hagati ya Airtel n’ uyu mukinnyi Yaya Toure ukinira ikipe ya Manchester City na Ivory Coast anabereye kapiteni bwiswe ‘ It’ s now’ ugenekereje mu Kinyarwanda ni nko kuvuga ngo ni cyo gihe, buzaba bugamije gufasha kuzamura ubuzima bw’ abatuye Afurika mu bice bitandukanye nka Siporo, Ubuzima busanzwe n’ umuziki ari nako barushaho kugezwaho ibikorwa by’ itumanaho bya Airtel, bibafasha kubyaza umusaruro amahirwe atandukanye bahura nayo.

Yaya Toure

Umuyobozi mukuru wa Airtel ku mugabane w’ Africa, Christian De Faria yatangaje ko ubu bufatanye ‘ It’ s Now’ ari igikorwa cyiza kigamije  gufasha urubyiruko rwo muri Afurika ndetse no kuzamura imibereho y’abantu batajyaga babona amahirwe n’ubushobozi bwo kwiteza imbere.

Christian De Faria yagize ati: “Twishimiye gusinyana ubufatanye na Yaya Toure, umukinnyi wubashywe cyane muri Afurika n’ahandi ku isi. Nk’umukinnyi watwaye ibihembo by’umukinnyi wa mbere muri Afurika inshuro 4 zikurikiranya, Toure ni ikitegererezo kuri buri wese, ukora aharanira kugira icyo ageraho, umunsi ku munsi.”

Yaya Toure

Yaya Toure

Avuga kuri ubu bufatanye, Yaya Toure yagize ati: “ Muri kariyeri (career) yanjye nagize amahirwe yo kwitwara neza mu kibuga. Ndabizi ko umusaruro ufatika uwugeraho iyo washyize umutima ku kazi ukora kandi ukagaragaza ubushake bwo kwitanga. ‘It’s now’ ni igikorwa cyri ku mutima wanjye kukoikangurira abanyafurika gukoresha amahirwe bafite bazazamura imibereho yabo. Nishimiye gukorana na Airtel , n’ aho ikorera hose muri Afurika kugirango duhindure ubuzima bwa benshi.”

Ubu bufatanye ‘It’ s now’ hagati ya Airtel Afurika na Yaya Toure buzafasha cyane kumenyekanisha ibikorwa bya Airtel muri Afurika yose bigamije guteza imbere urubyiruko muri Afurika.

Kuva Airtel yatangira gukorera muri Afurika kuva mu mwaka wa 2010, Airtel Africa imaze kuzamura umubare w’ abafatabuguzi bayo ku buryo butangaje aho imaze kugera kuri miliyoni zisaga 70, ahanini ibi bikaba biterwa na serivisi zizira amakemwa Airtel igenda igeza ku bakiliya bayo aho ikorera hose mu bihugu by’ Afurika bitandukanye harimo n'u Rwanda.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND