Kigali

Miggy, Kwizera Olivier na Ngomirakiza Hegman, Bayisenge Emery ntibazakinira APR FC muri CECAFA

Yanditswe na: Alphonse Mukundabantu
Taliki:15/07/2015 12:45
0


Nk’ uko bigaragara ku rutonde rw’ abakinnyi APR FC izifashisha mu mikino ya CECAFA izabera mu gihugu cya Tanzaniya, Mugiraneza Jean Baptiste, Kwizera Olivier na Ngomirakiza Hegman ntibazakinira iyi kipe mu gihe Bizimana Djihad yashyizwe ku rutonde rw’ abakinnyi bazakina iyi mikino.



Umunyezamu Kwizera Olivier ntazaba ari kumwe n’ ikipe ya APR FC kuko byamaze kwemezwa ko yabonye ikipe mu gihugu cya Afurika y’ Epfo, yitwa Bivest ndetse na Hegman Ngomirakiza bivugwa ko yaba ari gushakisha ikipe yakwerekezamo n’ubwo yabeshye ubuyozi bwa APR FC ko afite imvune.

Mugiraneza

Kwizera Olivier na Miggy bari bafashije APR FC kugera ku mukino wa nyuma muri CECAFA ya 2014, ubu bose ntibakiri kumwe n'iyi kipe

Undi wifuzwaga ko yakinira ikipe ya APR FC mu mikino y’ irushanwa rya CECAFA ni Mugiraneza Jean Baptiste bakunda kwita Miggy warangije gusinyana amasezerano n’ ikipe ya Azam FC nayo izaba iri muri iri rushanwa. N’ ubwo ubuyobozi bwa Azam bwari bwamaze kwemerera uyu mukinnyi ko yazakinira ikipe ya APR FC ndetse n’ abayobozi babyifuza, byarangiye abatoza ba APR FC bafashe icyemezo cyo kutazamukoresha muri iyi mikino.

Hegman

Hegman nawe ntabwo azerekeza muri iyi mikino ya CECAFA, biravugwa koa arimo ashakisha ikipe, ariko akaba yabwiye ubuyobozi bwa APR FC ko afite imvune

Bizimana Djihad uherutse kwerekeza mu ikipe ya APR FC avuye muri Rayon Sports kuri miliyoni 8 z’ amafaranga y’ u Rwanda nawe yashyizwe ku rutonde rw’ abakinnyi ikipe ya APR FC izakinisha muri iri rushanwa rya CECAFA Kagame Cup. Kuri uru rutonde kani ntihagaragaraho Usengimana Faustin bigaragara ko atararangiza gusinyira iyi kipe.

APR FC

APR FC

APR FC yakoze imyitozo kuri uyu wa Kabiri, bitegura guharuka i Kigali kuri uyu wa Gatatu

DORE URUTONDE RW’ ABAKINNYI APR FC IGOMBA KUJYANA MURI TANZANIYA

Abanyezamu: Ndoli Jean Claude na Kimenyi Yves

Ba myugariro : Nshutiyamagara Ismael Kodo, Rugwiro Herve, Rwatubyaye Abdoul, Rusheshangoga Michel, Ngabonziza Albert na Rutanga Eric

Abakina hagati: Eric Nsabimana, Buteera Andrew, Yannick Mukunzi, Djihad Bizimana, Sibomana Patrick, Iranzi Jean Claude, Sekaman Maxime na Fiston Nyinzingabo

Ba rutahizamu: Farouk Ruhinda, Issa Bigirimana, Ndahinduka Michel na Mubumbyi Bernabeu

Dore uko byari byifashe ubwo inyarwanda.com yasuraga APR FC mu myitozo ya nyuma ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND