RFL
Kigali

AIRTEL RISING STARS:Miloplast na Young for Hope ziyongereye ku makipe azakina imikino ya nyuma muri izi mpera z'icyumweru

Yanditswe na: Alphonse Mukundabantu
Taliki:13/07/2015 7:52
0


Ikipe ya Miloplast mu bahungu hamwe n’ ikipe ya Young For Hope mu bakobwa niyo yatsindiye kuzahagararira umujyi wa Kigali n’ inkengero zawo, mu mikino ya nyuma y’ irushanwa rya Airtel Rising Stars, iteganijwe kubera mu karere ka Musanze, muri izi mpera z’ icyumweru tariki ya 18 na 19 Nyakanga 2015.



Nk’ uko byagiye bigenda mu gihe iri rushanwa rya Airtel Rising Stars rimaze riba mu Rwanda ku nshuro yaryo ya 3, hari hatahiwe ko rigera mu karere ko hagati kagizwe n’ umujyi wa Kigali ndetse n’ inkgengero zawo nka Bugesera, Gicumbi na Kamonyi. Muri aka gace iri rushanwa ryari ryitabiriwe n’ amakipe 12 mu bahungu n’ andi 4 mu bakobwa.

Nyuma y’ imikino yagiye ibera ku bibuga bitandukanye byo mu mjyi wa Kigali, mu bakobwa ikipe ya Young for Hope na Sainte Famille nizo zabashije kugera ku mukino wa nyuma ariko Young For Hope iza gusoza yitwaye neza itsinze Sainte Famille bari bahanganye, kuri penaliti 3-1.

Mu bahungu ikipe ya Miloplast na Shining yitoreza ku kibuga cya FERWAFA nizo zabashije kugera ku mukino wa nyuma. Izi kipe zombi zari zihagarariye umujyi wa Kigali zabashije kwerekana umukino mwiza ariko abana bakinira ikipe ya Shining bagaragaza ko bafite umukino uryoheye ijisho n’ ubwo batahiriwe n’ umukino wa nyuma kuko batsindiwe kuri za penaliti.

airtel rising stars

airtel rising stars

abakinnyi ba airtel rising stars

Miloplast na Shing zagaragaje umukinomuri ku rwego rwiza cyane

Ikipe ya Miloplast yatwaye igikombe cya Zahabu mu bahungu na Young For Hope yatwaye igikombe cya Zahabu mu bakobwa hiyongeyeho na sheik y’ amafaranga ibihumbi 100 kuri buri kipe, nizo zizahagararira akarere ko hagati mu mikino ya nyuma ku rwego rw’ igihugu izabera mu karere ka Musanze muri izi mpera z’ icyumweru tariki ya 18 na 19 Nyakanga 2015. Ikipe zabaye iza kabiri arizo Saint Famille mu bakobwa na Shining mu bahungu zahawe ibikombe bya Feza na sheik y’ amafaranga ibihumbi 80 ku bahungu na 70 ku bakobwa.

airtel rising stars

Ikipe ya Sinte famille mu bakobwa niyo yabaye iya kabiri ihembwa ibihumbi 70 n' igikombe cya feza

airtel rising stars

Kapiteni wa Miloplast ashyikirizwa igikombe imbere y' ababyeyi be n' abavandimwe be bari baje kumushyigikira

miloplast

airtel rising stars

Miloplast yatwaye igikombe mu bahungu yishimira intsinzi

airtel rising stars

Ikipe ya Shining yababajwe no gutsindwa kandi yagaragaje umukino mwiza nayo yahembwe igikombe cya Feza na sheki y' amafaranga ibihumbi 70

young for hope

Kapiteni wa Young for Hope ashyikirizwa ibihembo

airtel rising stars

Young For Hope yishimira intsinzi

nyampinga clementine

Nyampinga Clementine ushinzwe iyamamaza bikorwa n' itumanaho muri Airtel yasabye ababyeyi kuzaba bari inyuma abana babo mu mikino ya nyuma izabera mu karere ka Musanze

Umuyobozi ushinze iyamamazabikorwa n’ itumanaho muri Airtel Rwanda, Nyampinga Clementine yashishikarije ababyeyi ko bazaza gushyigikira abana babo mu mikino ya nyuma izabera mu karere ka Musanze kuko bizaba ari ibirori by’ akataraboneka. Muri iyi minsi ibiri y’ isozwa ry’ iyi mikino kandi bizaba ari ibicika ku baturage b’ akarere ka Musanze kuko hazaba hari n’ abahanzi batandukanye nka King James, Am-G The Black na Urban Boys bazabataramira.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND