RFL
Kigali

Isaha iyo ariyo yose Usengimana Faustin arasinyira APR FC ngo asimbure Emery Bayisenge

Yanditswe na: Alphonse Mukundabantu
Taliki:11/07/2015 11:03
0


Nyuma yo gutwara Bizimana Djihad avuye muri Rayon Sports, ubu noneho ikipe ya APR FC iri hafi gutwara na myugariro wa Rayon Sports Usengimana Faustin ndetse isaha iyo ariyo yose bishobora gutangazwa ko yarangije gushyira umukono ku masezerano ngo aze kuziba icyuho cya Emery Bayisenge ugiye kwerekeza ku mugabane w’u Burayi.



Amakuru agera ku Inyarwanda.com kandi ava mu nshuti za hafi za Usengimana Faustin aravuga ko uyu musore yaba ari mu nzira zo kwerekeza mu ikipe ya APR FC kuko iyi kipe imukeneye ngo abe yaziba icyuho cya Emery Bayisenge ugiye kwerekeza ku mugabane w’ u Burayi. Uyu myugariro akaba arimo ahabwa miliyoni 7 n’ ibihumbi magana atanu ndetse akazajya ahabwa umushahara w’ ibihumbi 500 buri kwezi.

Ikipe ya Rayon Sports yakomeje kuvuga ko iri mu biganiro n’uyu mukinnyi ukina nka myugariro muri iyi kipe, ariko kuva byatangira kuvugwa nta musaruro biratanga ngo Usengimana Faustin ashyire umukono ku masezerano mashya muri iyi kipe cyane ko ayo yari afite yarangiye muri iyi kipe.

Faustin na Djihad

Bizimana Djihad na Usengimana Faustin bashobora gukomeza gukinana muri APR FC

Ikipe ya Rayon Sports iherutse gutangaza ko itazigera irenza amafaranga agera kuri miliyoni 4 gusa mu kugura umukinnyi, nyamara wakwitegereza ugasanga nta mukinnyi ukomeye ushobora kuboneka ari kuri iki giciro. Ibi nibyo byatumye Bizimana Djihad afata umwanzuro wo kwerekeza muri APR FC kuko yamuhaye miliyoni 6 mu gihe Rayon Sports yari ikiri mu byo kumuha miliyoni 4 gusa ndetse akazajya ahembwa ibihumbi magana ane y’ amanyarwanda(400,000frw) ku kwezi hakiyongeraho n’ uduhimbazamusyi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND