Kigali

Kapiteni wa AS Kigali yasezeranye imbere y'amategeko kuzabana akaramata n'umukunzi we-AMAFOTO

Yanditswe na: Alphonse Mukundabantu
Taliki:11/07/2015 10:36
3


Umukinnyi Hakili Mabula Peter usanzwe ukinira ikipe ya AS Kigali anabereye kapiteni, yamaze gusezerana imbere y’ amategeko n’ umukunzi we Uzabakiriho Florence, bitegura kuzarushinga ku munsi w’ ejo ku cyumweru tariki ya 12 Nyakanga 2015.



Hakili Mabula Peter usanzwe ukinira ikipe ya AS Kigali, ndetse akaba yarakinnye no mu makipe atandukanye nka Rayon Sports n’ikipe y’igihugu Amavubi, amaze igihe kinini akundana n’ umukunzi we Uzabakiriho Florence. Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Nyakanga 2015 nibwo aba bombi biyemeje gusezerana ko bazibanira akaramata nk’umugore n’umugabo byemewe n’amategeko.

Hakili

Hakili

Hakili Mabula Peter n'umukunzi we Florance

Biteganijwe ko ibirori nyirizina by’ubukwe bizaba ejo ku Cyumweru tariki ya 12 Nyakanga 2015, kikazabanzirizwa n’imihango  yo gusaba no gukwa izabera iwabo w’umukobwa ariho mu Nkoto, mu Karere ka Kamonyi ikazatangira ahagana ku isaha ya saa tatu za mugitondo hanyuma imihango yo gusezerana imbere y’Imana ikazabera kuri Saint Famille mu mujyi wa Kigali ku isaha ya saa munani.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • rutwe9 years ago
    yego rwose nta mustar utagira urugo
  • peter9 years ago
    shabaraberanyepentahenZUNDI
  • peter9 years ago
    shabarabenyepentawahenzundi ..shagewenabuzuwonawurukundopfite



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND