Kigali

Irushanwa rya Airtel Rising Stars rigeze mu mujyi wa Kigali n'inkengero zawo

Yanditswe na: Alphonse Mukundabantu
Taliki:10/07/2015 17:46
0


Kuri uyu wa gatandatu no ku cyumweru tariki ya 11 na 12 Nyakanga 2015, irushanwa rya Airtel Rising Stars rigamije kuzamura abana batarengeje imyaka 15 bakina umupira w’ amaguru, rirakomereza muri Region ya kane igizwe n’ umujyi wa Kigali hamwe n’ inkengero zawo.



Biteganijwe ko muri aka karere ka kane (Region IV) kagizwe n’ umujyi wa Kigali hamwe n’ ibice biwukikije, amakipe agera kuri 12 y’ abahungu hamwe n’ andi 4 y’ abakobwa. Aya makipe yose akazakinira ku bibuga bitandukanye byo mu mujyi wa Kigali mu rwego rwo guhatanira igikombe gitangwa na Airtel.

Amakipe yatwaye igikombe agenda ahembwa bishimishije

Amakipe 4 azabasha kugera muri kimwe cya kane ku rwego rwa Region IV, azahatanira kugera ku mukino wa nyuma. Ikipe izabasha kwegukana igikombe mu bahungu n’ abakobwa izahembwa nk’ uko n’ ahandi byagiye bigenda kandi ibone n’ itike yo kuzakina imikino ya nyuma ku rwego rw’ igihugu, izabera mu karere ka Musanze, mu ntara y’ amajyaruguru.

DORE AHO AMAKIPE ATANDUKANYE AZAGENDA AHURIRA:

MU BAHUNGU:

Ku kibuga cya Gatenga, hazahurira amakipe akurikira: Shining F.C, Tigers  F.C, La fontaine, Thousand Hills

Ku kibuga cya Maraliya (Rugunga) hazahurira amakipe akurikira Love for hope, Ejo hazaza, Gicumbi F.C, Onze Ange

Ku kibuga cya Mironko hazahurira amakipe akurikira: Miroplast F.C, Forever F.C, Gatenga, Bright Future

MU BAKOBWA:

Ku kibuga cya  Gitikonyi hazahurira amakipe akurikira: Nyarugunga, Ste Famille A., Kageyo,  Young for Fope

Imikino ya kimwe cya kabiri hamwe n’ umukino wa nyuma mu bahungu n’ abakobwa iteganijwe kuzabera ku kibuga cya FERWAFA, ku cyumweru tariki ya 12 Nyakanga 2015.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND