RFL
Kigali

Mugiraneza Jean Baptiste Miggy ntagikiniye APR FC mu mikino ya CECAFA

Yanditswe na: Alphonse Mukundabantu
Taliki:10/07/2015 16:33
1


Umukinnyi Mugiraneza Jean Baptiste Miggy wamaze kwerekeza mu ikipe ya Azam avuye mu ikipe ya APR FC yari amaze igihe akinira, ntagikiniye ikipe ya APR FC mu mikino ya CECAFA Kagame Cup kuko yamaze no gutangira imyitozo mu ikipe ye nshya ya Azam FC yo mu gihugu cya Tanzaniya.



Ikipe ya APR FC yari yizeye ko n’ ubwo uyu mukinnyi Mugiraneza Jean Baptiste bakunze kwita Miggy yerekeje mu ikipe ya Azam FC ndetse akanayinsira ko azayikinira, azagaruka akaba yazabafasha mu mikino ya CECAFA Kagame Cup izabera mu gihugu cya Tanzaniya mu minsi iri imbere.

Mugiraneza Jean Baptiste hamwe na bagenzi be mu myitozo

Nyuma yo kugirana ibiganiro n’ ikipe ya Azam FC nayo izaba iri muri iri rushanwa uyu mukinnyi ntiyemerewe ko yazagaruka mu ikipe ya APR FC kuko atakiri umukinnyi wayo bidasubirwaho ndetse ahita atangira gukora imyitozo ye ya mbere muri iyi kipe hamwe n’ abandi bakinnyi bashya bamaze kugera muri kipe ya Azam FC hamwe n’ abasanzwe bayikinira.

 azam

Miggy yahise akorana imyitozo na bagenzi be yasanze mu ikipe ya Azam FC

Ikipe ya Azam FC izaba iri mu itsinda rimwe na Al Shandy (Sudan), LLB (Burundi), Hegaam (Somalia)  mu itsinda rya kabiri, mu gihe ikipe ya Azam iri mu itsinda rimwe na Malakia (South Sudan), KCC (Uganda), Adama City (Ethiopia) mu itsinda rya gatatu.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • theo8 years ago
    ntahantu izagera yemeye kurekura erega niyongere imenemo amafaranga nibyo izakomera





Inyarwanda BACKGROUND