Kigali

APR FC yongeye guhigika Rayon Sports iyitwara Bizimana Djihad bidasubirwaho

Yanditswe na: Alphonse Mukundabantu
Taliki:10/07/2015 15:36
2


Umukinnyi wari ufatiye runini ikipe ya Rayon Sports Bizimana Djihad yamaze kwerekeza mu ikipe ya APR FC bidasubirwaho nyuma y’ uko APR FC iciye mu rihumye mukeba wayo Rayon Sports.



Mu minota mike ishize nibwo uyu musore Bizimana Djihad yari amaze kurangizanya ibiganiro n’ ikipe ya APR FC akaba yahawe agera kuri miliyoni 6 z’ amanyarwanda kugirango abemerere kuzabakinira ku gihe kingana n’ imyaka ibiri.

 Bizimana Djihad yerekeje mu ikipe ya APR FC nyuma y’ uko yari yarabanje guha umwanya ikipe ya Raypon Sports bakagirana ibiganiro ariko ntibigire icyo bigeraho kuko iyi kipe yashakaga kumuha miliyoni 4 gusa z’ amanyarwanda mu gihe we yayisabaga nibura agera kuri miliyoni 6.

 Abafana b’ ikipe ya Rayon Sports bari biyemeje kutanga amafaranga agera kuri miliyoni 2 ngo bongere kuri miliyoni 4 Rayon Spoprts yatangaga ariko kubera uburangare bw’ ubuyobozi bihurirana n’ uko APR FC yamushakaga ngo asimbure Mugiraneza Jean Baptiste wamaze kwerekeza mu ikipe ya Azam yo mu gihugu cya Tanzaniya.

 Twashatse kuvugana na Bizimana Djihad ku murongo wa telefoni ye igendanwa ariko atubwira ko hari ibyo akirimo bitarangira gutungana ko nibitungana atubwira.

 Bizimana Djihad yiyongerteye ku bakinnyi bakomeye bamaze kuva mu ikipe ya Rayon Sports muri uyu mwaka aribo Sibomana Abuba na Nizigiyimana Karim berekeje muri Gor Mahia, Hategekimana Aphrodi 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • emmy9 years ago
    Ntago ari uburangare bwa Rayon, ahubwo Djihadi yashakaga kujya muri APR buriya nubundi yari yarabipanze. None se 8000000 yakaga Rayon bazimuhaye muri APR?
  • 9 years ago
    ngende na nyirarume yaragiye kdi rayon sport yakomeje kubaho ?ntakibazo dufite nagende uwo muswa gusa abayobozi bacubararangaye byahatari.



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND