Umukinnyi Karekezi Olivier wakiniye ikipe y’ igihugu Amavubi akanayibera kapiteni igihe kitari gito, akanakina no mu ikipe ya APR FC ndetse n’ andi makipe atandukanye yo ku mugabane w’ u Burayi, yamaze kibaruka umwana w’ umuhungu yabyaranye n’ umugore mushya babana kugeza ubu.
Karekezi Olivier yarasanzwe afite umwana w’ umuhungu yabyaye mbere y’ uko ashakana n’ umugore mushya w’ umuzungukazi witwa Niwin Sorlu bari kumwe kugeza ubu. Karekezi Olivier ubwo yerekeza gukina hanze y’ igihugu cy’ u Rwanda yaje kuhahurira na Niwin Sorlu maze nyuma y’ igihe bemeranya kubana akaramata nk’ umugore n’ umugabo
Karekezi Olivier ateruye uruhinja rwe yabyaranye n' umugore we mushya
Ubukwe bw’ aba bombi bwaje kuba tariki ya 31 Gicurasi 2014 ariko bukorwa mu ibanga rikomeye dore ko bwanabaye mu gihe abakinnyi bagenzi be bahoze bakinana mu ikipe y’igihugu Amavubi bari bahugiye mu mukino batsinzemo Libiya ibitego 3 ku busa, umukino wabaye ku munsi nyirizina w’ubu bukwe bwa Olivier Karekezi.
Olivier Karekezi yiyongereye ku bakinnyi b’ abanyarwanda baherutse kwibaruka mu minsi yashize harimo Bizagwira Leandre usigaye wibera ku mugabane w’ u Burayi mu gihugu cy’ u Bwongereza, Ngabo Albert ukinira ikipe ya APR FC, Mugiraneza Jean Baptiste nawe wamaze kwerekeza mu ikipe ya Azam.
Hari amakuru avuga ko Karekezi Olivier ashobora kuvzagaruka mu Rwanda mu gihe cya vuba aje kuba umutoza w’ ikipe ya APR FC yakiniye igihe kirerekire kandi akayigiriramo ibihe byiza, gusa kuba bivugwa ko yazasimbura umutoza Dusan, nta kintu na kimwe haba ku ruhande rwa APR FC na Oliver Karekezi bari babivugaho.
TANGA IGITECYEREZO