RFL
Kigali

Uburiganya bwa Rucogoza Aimable Mambo wakiniye Rayon Sports bwamwirukanishije muri Kenya

Yanditswe na: Alphonse Mukundabantu
Taliki:9/07/2015 13:34
2


Ikipe ya KCB yo mu gihugu cya Kenya yamaze kwirukana umukinnyi Rucogoza Aimable wari wahaweyo amasezerano yo kuyikinira igihe cy’ imyaka itatu, ariko bikaza kuvumburwa ko yakoze amanyanga akabeshya ko yakiniraga ikipe ya Rayon Sports kandi yakiniraga Gicumbi, agamije kugenda yigurishije.



Rucogoza Aimable ni umukinnyi wamenyekanye cyane hano mu Rwanda mu mupira w’ amaguru ku izina rya Mambo, cyane cyane ubwo yakiniraga ikipe ya Rayon Sports. Kugeza ubu akaba yari amaze iminsi abarizwa mu ikipe ya KCB yagezemo mu minsi yashize, igahita imuha amasezerano y’ imyaka itatu, avuye mu ikipe ya Gicumbi yari amaze iminsi akinira, hano mu Rwanda.

Ubwo yajyaga kwerekeza mu ikipe ya KCB, Rucogoza Aimable yasabwaga kuganira n’ ikipe ya Gicumbi yari agifitiye amasezerano, kugirango imwemerere kumuha ibyangombwa byerekana ko yemerewe kuba yasinyira indi kipe iyo ariyo yose (Release letter).

Ibi ariko siko byaje kugenda kuko Rucogoza Aimable yaje guca ruhinganyuma ikipe ya Gicumbi mu rwego rwo gukwepa ko ku mafaranga yari kugurwa n’ ikipe ya KCB, byaba ngombwa ko na Gicumbi iyabonaho nk’ umukinnyi wari ukiyifitiye amasezerano yo kuyikinira. Ubwo yajyaga muri Kenya yerekanye ibaruwa imwemerera kugenda ariko iturutse mu ikipe ya Rayon Sports nk’ uko byakomeje kugarukwaho n’ ibitangazamakuru byo mu gihugu cya Kenya.

Rucogoza Aimable yavuye muri Gicumbi akoze amanyanga

Nyuma yo gutahurwaho ubu buriganya, ikipe ya KCB yahise ifata umwanzuro wo guhita isezerera Rucogoza Aimable bakunze kwita Mambo. Biteganijwe ko Rucogoza Aimable agaruka mu Rwanda gusa kugeza ubu ubuyobozi bw'ikipe ya Rayon Sports ntiburagira icyo butangaza ku birebana n'uko gutanga ibyangombwa ku mukinnyi utari uwayo n’ ubwo yigeze kuyikinira.

Ndetseikipe ya Gicumbi nayo ntiratangaza niba hari ibihano yaba yiteguye kuba yafatira uyu mukinnyi wari unayibereye kapiteni ariko akaza gufata umwanzuro wo kuva muri iyi kipe ntawe abimenyesheje nyamara yari akiyifitiye amasezerano.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • kamanzi8 years ago
    Ariko akavuyo namanyanga biba muri Rayon sport bizarangira ryari koko!! ngaho muma tickets yokwinjira muri stade, ngaho mubyangombwa byibihimbano!! kandi ubwo wasanga barabimufashijemo kugirango azabaheho make!! you guys try to be professional!!
  • 8 years ago
    arakabije kbsa





Inyarwanda BACKGROUND