Nyuma yo gutsinda ikipe y’ igihugu ya Mozambique igitego 1-0 cyatsinzwe na Sugira Ernest, mu mukino wo gushakisha itike yo gukina imikino ya nyuma y’ igikombe cy’ Afurika cya 2017, u Rwanda rwongeye kuzamukaho imyanya 16 ku rutonde ngarukakwezi rwa FIFA.
Ku rutonde ruheruka gushyirwa hanze n’ ishyirahamwe ry’ umupira w’ amaguru ku isi FIFA, rwagaragazaga ko igihugu cy’ u Rwanda cyasubiye inyuma kugera ku mwanya wa 94, ahanini bitewe no kuba ikipe y’ igihugu Amavubi itari yabashije kwitwara neza mu mikino yaherukaga gukina.
Urutonde rasohotse uyu munsi ku wa kane, tariki ya 09 Nyakanga 2015, ruragaragaza ko u Rwanda rwongeye kuzamukaho imyanya igera kuri 16 kuko ruri ku mwanya wa 78 aho rukurikiranye n’ igihugu cy’ u Bushinwa.
Urutonde rw' ibihugu 10 bya mbere ku isi
Igihugu cya Argentine nicyo kiyoboye uru rutonde ku rwego rw’ isi n’ ubwo yatsindiwe ku mukino wa nyuma wa Copa America, itsinzwe n’ igihugu cya Chile. Ku mugabane w’ Afurika, nk’ ibisanzwe Algeria iracyayoboye urutonde.
TANGA IGITECYEREZO