Abakinnyi ba Kiyovu Sports banze gukora imyitozo kubera ko baberewemo ibirarane by'imishahara y'amezi atatu bakaba basaba ubuyobozi kubanza kubishyura.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu ni bwo byari biteganyijwe ko Urucaca rukora imyitozo rwitegura umukino wo ku munsi wa 22 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda ruzakiramo Police FC ku Cyumweru saa Cyenda.
Abakinnyi ba Kiyovu banze kujya kuyikora bitewe n'uko kuva uyu mwaka wa 2025 watangira batari bahabwa umushara n'umwe.
Abatoza b'iyi kipe barangajwe imbere na Malik Wade bagiye kuri Kigali Pelé Stadium gukoresha imyitozo ariko bisanga ari bonyine. Turacyagerageza kuvugana n'ubuyobozi bwa Kiyovu Sports.
Uyu mwaka w'imikino wabaye mubi kuri Kiyovu Sports dore ko atari ubwa mbere abakinnyi banze kujya mu myitozo bitewe n'ibirarane by'imishahara.
Kugeza ubu iyi kipe irarwana no kutamanuka muri shampiyona y'icyiciro cya kabiri dore ko iri ku mwanya wa 15 n'amanota 18 aho irusha amanota 2 Vision FC iri ku mwanya wa nyuma.
Abakinnyi ba Kiyovu Sports banze gukora imyitozo
TANGA IGITECYEREZO