RFL
Kigali

Umutoza w’ ikipe y'igihugu Amavubi yerekeje mu Bufarnsa kurambagiza abakinnyi bakinayo

Yanditswe na: Alphonse Mukundabantu
Taliki:8/07/2015 12:42
1


Umutoza w’ikipe nkuru y’igihugu, Jonathan McKinstry yageze mu gihugu cy’u Bufaransa aho yagiye kuganira n’abakinyi b’abanyarwanda Kévin Monnet-Paquet na Quentin Rushenguziminega baza guhurira mu mukino wa gicuti kuri uyu wa gatatu



Jonathan McKinstry yagiye kureba abakinnyi b’ abanyarwanda bakina ku mugabane w’ u Burayi kugirango arebe ko yazabifashisha mu mikino u Rwanda rufite yo gushakisha itike yo kuzakina imikino ya nyuma y’ igikombe cy’ Afurika cya 2017.

Aba bakinyi bombi Kévin Monnet-Paquet na Quentin Rushenguziminega bakina imbere nka ba rutahizamu, barahurira mu mukino wa gicuti uza guhuza ikipe ya Saint-Etienne na Lausanne Fc kuri Stade ya Jacques Forestier mu mujyi wa Savoie mu gihugu cy’ u Bufaransa ku isaha ya saa moya n’ igice z'umugoroba.

Kévin Monnet-Paquet ni umwe mu bakinnyi u Rwanda rwagiye rwifuza ariko ntibyashoboka ko aza kurukinira. Yavukiye mu gihugu cy’ u Bufaransa mu gace kitwa Bourgoin-Jallieu ku itariki ya 19 Kanama 1988 (afite imyaka 26) afite umubyeyi umwe w’umunyarwanda (Nyina) bityo akaba afatwa nk’umunyarwanda kandi ubuhanga bwe muri ruhago bukaba bwaratangiye kugaragara mu mwaka wa 2006. Kuri ubu akinira ikipe ya Saint-Etienne yasoje shampiyona yo mu kiciro cya mbere mu Bufaransa iri ku mwanya wa gatanu.

Kevin Monnet- Paquet asanzwe akinira ikipe ya Saint Etienne yo mu gihugu cy' u Bufaransa

Quentin Rushenguziminega afite inkomoko mu Rwanda, aheruka gusinyira ikipe yo mu cyiciro cya kabiri mu Busuwisi ya Lausanne Sport nyuma yo gutsinda ibitego 23 mu mikino 21 muri Echallens FC muri iki cyiciro. Quentin Rushenguziminega yakuriye mu gihugu  cy’u Busuwisi, mu gace ka Rushen.

Quintin Rushenguziminega (iburyo) yishimiraga intsinzi na mugenzi we bakinana

Umutoza w’ ikipe y’ igihugu, Amavubi Jonathan McKinstry avuga ko aba bakinnyi bombi amaze igihe kinini abakurikirana kandi akaba yarasanze ari abakinnyi beza, yagize ati “Aba bakinyi bombi maze igihe mbakurikirana mu makipe yabo. Ni abakinyi beza ngomba kwegera nkabaganiriza kugirango bashobore gukinira u Rwanda mu mikino y’amajonjora y’igikombe cy’Afurika cya 2017.”

Hari andi makuru avuga ko hari abantu bahurije hamwe abakinnyi bafite inkomoko mu Rwanda ariko bakaba bakina ku mugabane w’ u Burayi, nabo biteganijwe ko bazasurwa n’ uyu mutoza ndetse n’ umuyobozi w’ ishyirahamwe ry’ umupira w’ amaguru mu Rwanda, Nzamwita Vincent De Gaule kugirango habeho ibiganiro.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • mushimiyimana8 years ago
    njye igitekerezo mfite. umutoza diro arimo nayishimye pe!! nakomeze ashake nabandi kuko barahari. ndibuka neza mico nawe yarabigerageje kd tugera kure. naho akinnyi bakina hagati mugihugu





Inyarwanda BACKGROUND