RFL
Kigali

Raheem Sterling akomeje kotsa igitutu ikipe ya Liverpool ngo imurekure

Yanditswe na: Alphonse Mukundabantu
Taliki:8/07/2015 11:37
0


Raheem Sterling usanzwe ukinira ikipe ya Liverpool yo mu gihugu cy’ u Bwongerza ashobora kwanga kujyana n’ ikipe ye mu gihugu cya Thailand, mu mikino yo kwitegura shampiyona izatangira mu kwezi kwa munani, kugirango ashyire igitutu ku bayobozi b’ ikipe ya Liverpool ngo bemere bamureke agende.



Biteganyijwe ko ikipe ya Liverpool igomba kwerekeza mu gihugu cya Thailand aho izakina imikino itandukanye igamije kuyifasha kwitegura neza itangira rya shampiyona yo mu gihugu cy’ u Bwongereza iteganijwe gutangira muri uku kwezi kwa Kanama. Liverpool ikazakina n’ amakipe atandukanye yo muri iki gihugu cya Thailand.

Sterling reported to Melwood  despite his intention to leave, with Manchester City his favoured destination

Raheem Sterling akomeje kwerekana ko atagishaka kuguma mu ikipe ya Liverpool

Raheem Sterling ukomeje kotsa igitutu abayobozi b’ikipe ya Liverpool yari yasanze bagenzi be mu myitozo ariko bikaba biteganijwe ko asaba umutoza we Brendan Rodgers kumureka ntibajyane mu gihugu cya Thailand kugira ngo akomeze gusaba abayobozi b’ ikipe ya Liverpool ndetse anabereke ko ashaka kuva muri iyi kipe ngo yerekeze n’ ahandi, cyane cyane mu ikipe ya Manchester City yakomeje kugenda igaragaza ko imukeneye kuva kera.

Liverpool rejected an improved offer for Sterling, from City, of £35m rising to £40m last month

Raheem Sterling mu myitozo na bagenzi be n' ubwo ashobora kwanga kujya muri Thailand

Brendan Rodgers (right with Sean O'Driscoll) will have a decision to make about whether to take Sterling

Brendan Rodgers akomeje gukora ibishoboka byose ngo agumane uyu musore w' imyaka 20 y' amavuko

Mancehester City ni imwe mu makipe yakomeje kugenda agaragarza ko yifuza kugura uyu mukinnyi ariko ikomeza kugenda inanizwa na Liverpool. Manchester City yifuza kumugura imutanzeho amafaranga agera kuri miliyoni 35 zishobora kuzanagera kuri miliyoni 40 z’ amayero bitewe n’ ibizaba bikubiye mu masezerano. N’ ubwo ariko Manchester City ikomeje kumushaka kuri aka kayabo, Liverpool yo ntibikozwa kuko ishaka kumutanga yabonye miliyoni 50 z’ amayero zose, ibintu bisa nko kugumya kunaniza amakipe amwifuza ngo irebe ko yamugumana.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND