Ikipe ya Chelsea yamaze kwemeza ko yasinyishije rutahizamu ukomoka mu gihugu cya Colombia, Radamel Falcao ku ntizanyo y’ umwaka umwe, nyuma y’ uko yari amaze umwaka wose akinira ikip[e ya Manchester United ariko ntagire icyo ayifasha.
Radamel Falcao yageze mu ikipe ya Manchester United avuye mu ikipe ya AS Monaco yo mu gihugu cy’ u Bufaransa ku ntizanyo. Icyo giohe Manchester United yari imuguze imwitezeho ko azayifasha nk’ uko yarimo agenda afasha AS Monaco kwitwara neza. Icyo gihe ikaba yaramutanzeho amafaranga agera kuri miliyoni 6amayero ndetse akajya anahabwa umushahara ungana n’ ibihumbi 285 by’ amayero buri cyumweru.
Radamel Falcao akinira ikipe ya Colombia
Nyuma ariko ntiyaje gufasha cyane ikipe ya Manchester United nk’ uko byari byitezwe kuko yayikiniye imikino igera kuri 26 harimo igera kuri 14 yakinnye yabanje mu kibuga yatsinzemo ibitego 4 gusa anatanga imipira 4 ya nyuma yabyaye ibitego.
Radamel Falcao yinjiye muri Chelsea avuye muri Manchester United
N’ ubwo Radamel Falcao atitwaye neza muri shampiyona y’ igihugu cy’ u Bwongereza, umutoza w’ ikipe ya Chelsea yaje kubirenza ingohe cyane ko yari akeneye rutahizamu ukomeye wagombaga kuza gusimbura Didier Drogba warangije kuva muri iyi kipe, akazafatanya na Diego Costa nawe ukinira iyi kipe yegukanye igikombe cya shampiyona.
N’ ubundi Radamel Falcao yinjiye mu ikipe ya Chelsea ku ntizanyo izamara igihe cy’ umwaka umwe gusa akinira iyi kipe itozwa na Jose Mourihno
TANGA IGITECYEREZO