Mu mafoto yashyizwe hanze n’urubuga rwa DailMail, umuhanzikazi Miley Cyrus yakuyeho urujijo ku bibazaga byinshi ku butinganyi bwe dore ko benshi bibwiraga ko ari ibyo akora ngo yamamare nyamara aha yagaragaje amarangamutima ye mu buryo bufatika.
Nk’uko aya mafoto, yafotowe mbere gato y’uko uyu muhanzikazi yinjira mu gikorwa cyo gufata amashusho y’indirimbo ye nshya, maze abanza agirana ibihe byiza n’umunyamiderikazi Stalla Maxwell wagaragaye nk’umukunzi we.
Miley na Stella wabonaga ko bafitanye umubano wihariye
Mu gihe kitari gito cyiganjemo amarangamutima y’urukundo Miley Cyrus na Stella Maxell basomaniye imbere y’abantu benshi ndetse abababonye bahamya ko nta kabuza aba bombi bari mu rukundo.
Si ubu gusa kandi aba bombi bagaragaye bari kumwe kuko bongeye kugaragara bari kumwe, ubwo batahanaga mu masha y'umugoroba
Ariko kandi ibi kuri Miley Cyirus ntibivuze ko adashobora gukundana n’abahungu gusa ngo icyo atumva ndetse kinamubabaza cyane ni uko abasore n’ubwo baba babona ko umukobwa bakundana ari mwiza ariko batajya Babura kwifuza abandi mu gihe iyo umukobwa akundanye na mugenzi we bamenya guha agaciro urukundo ruri hagati yabo.
Reba hano andi mafoto menshi y'aba bakobwa bagaragarizanya urukundo
Ntibatinya gusomanira imbere y'imbaga y'abantu
Amarangamutima yabo yagaragariraga bose
Bakomeje kugendano ubona ko bishimanye
Mu gutaha, Stella na Miley batahanye barebana akana ko mu jisho
Wabonaga bishimiye kuba bari kumwe kandi badatewe isoni no kubyerekana
TANGA IGITECYEREZO