Kuri uyu wa 5 nibwo urubyiruko rugize ikigo cy’imideli Irebe Model Agency gikorera mu ishuri rya IPRC Kicukiro rwasuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ku Gisozi, mu rwego rwo kwigira ku mateka kugira ngo rwubake ejo hazaza.
Uru rubyiruko rwasuye urwibutso rwerekwa amateka yaranze u Rwanda kugeza habaye Jenoside yaguyemo Abatutsi basaga miliyoni, ndetse banashyiza indabo ku mva ishyinguyemo izi nzira karengane.
Mu kiganiro n’inyarwanda.com, Amir Mbera uyobora Irebe Model Agency yadutangarije ko nk’urubyiruko bagomba gutanga umusanzu ugaragara mu kubaka igihugu nk’uko urubyiruko arirwo rwagishyize hasi kugeza ubwo Abatutsi basaga miliyoni bishwe mu 1994.
Uru rubyiruko rwasobanuriwe amateka yaranze u Rwanda n'uburyo Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye
Amir yagize ati: “urabona ko igihugu cyashyizwe hasi n’urubyiruko. Twari tugamije ko nibura urubyiruko rwa Irebe Model Agency rwigira ku mateka y’ibyabaye, batera intambwe ya mbere yo kubaka ibyasigaye. Nyuma yo kwerekwa amateka ya Jenoside, tuvanyeyo ingamba zo gukumira Jenoside n’igisa nayo cyose aho kiva kikagera.”
Kwiyumvisha ibyabaye byari bikomeye
TANGA IGITECYEREZO