RFL
Kigali

Arsenal yamaze kwegukana Petr Chech imukuye muri mukeba wayo Chelsea

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:22/06/2015 18:35
1


Kuri miliyoni 11 zama-Euro, ikipe ya Arsenal FC yamaze gusinyisha Petr Cech umuzamu wakanyujijeho muri mukeba wayo Chelsea basanzwe bahanganira mu mujyi umwe wa London. Uyu muzamu akaba ahise aba umukinnyi wa mbere umutoza Arsene Wenger aguze kuva uyu mwaka w’imikino warangira.



N’ubwo nta kipe n’imwe irashyira ahagaragara itangazo rigaragaza ko iyi gahunda yaciyemo, ibinyamakuru byo mu Bwongereza dukesha iyi nkuru birimo Sportsmail na Dailymail zemeje aya makuru ndetse zihamya ko uyu mukinnyi ashobora gukinamo umukino we wa mbere ahanganyemo na Chelsea yahozemo mu minsi mike iri imbere tariki ya 02/08/2015 ubwo aya makipe yombi azaba ahatanira igikombe cya Community Shield i Wembley.

Petr Chech

Petr Chech agiye acyubashywe n'abafana ba Chelsea ndetse benshi ntibishimiye ko yerekeza muri Arsenal

Ikipe ya PSG yo mu Bufaransa yari yagerageje kuganira na Chelsea ngo ibe yakwegukana uyu muzamu, ariko Petr Chech we yahisemo kwerekeza muri Arsenal ahanini yifuza kuguma I London ahatuye umuryango we.

Petr Chech w’imyaka 33 y’amavuko yari amaze imyaka 11 muri Chelsea, aho yagize ibihe byiza cyane muri iyi kipe mu gihe cye abasha gutwarana nayo ibikombe birimo 4 bya shampiyona, 4 bya FA, 3 bya league cup, 2 bya Community Shield, igikombe kimwe cya champiyona na Europa league imwe. Gusa yaje kugaragaza ko yifuza kuba yava muri iyi kipe kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka ubwo umuzamu Thibaut Courtois yari amaze kwerekeza muri iyi kipe agahita amutwara umwanya wa mbere, maze agatangira gukina nkumusimbura.

Petr Chech

Yaje muri Chelsea avuye muri Rennes yo mu Bufaransa, abasha kugaragara mu mukio 333 ya Chelsea, atwarana nayo ibikombe bitandukanye nk'umuzamu wa mbere

Kuza muri Arsenal kwa Petr Chech bivuze ko hagati y’abazamu babiri  Wojciech Szczesny na David Ospina bari basanganywe n’iyi kipe, umwe muri bo ashobora kwerekeza mu ikipe ya Fenerbahce. Ikindi kandi nkuko tubikesha dailymail, umutoza w’abazamu wa Chelsea Christophe Lollichon ashobora gukurikira Petr Chech mu ikipe y’abarashi.

Petr Chech

Benshi mu basesengura, n'abakurikirana umupira w'amaguru by'umwihariko shampiyona yo mu Bwongereza, basanga Wenger yinjiye mu isoko ryo kugura neza, aho byitezwe ko Petr Chech ashobora gufasha uyu mufaransa kurushaho kwitwara neza, ndetse bamwe bakaba bavuga ko ari igitego Arsene Wenger atsinze Mourhno mbere y'uko umwaka utaha w'imikino utangira. Ku ruhande rwa mugenzi we John Terry bahoze bakinana muri Chelsea nawe akaba aherutse gutangaza ko naramuka yerekeje muri Arsenal ashobora kuyifasha cyane ndetse akaba yayihesha amanota hagati ya 12 na 15 itari kuzapfa kubona itamufite.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • santana8 years ago
    man birababaje sana kko





Inyarwanda BACKGROUND