RURA
Kigali

Bamwe barasabira umutoza kwirukanwa! Amarangamutima y'Abanyarwanda nyuma yo kunganya na Lesotho

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:26/03/2025 8:27
0


Ababyarwanda bagaragaje bakurikiranira hafi umupira w'amaguru bagaragaje umubabaro nyuma yuko ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi, inganyije na Lesotho ndetse bamwe muri bo basabira umutoza kwirukanwa.



Ejo saa Kumi n'ebyiri Stade Amahoro ifite ubushobozi bwo kwakira abantu barenga ibihumbi 45 yari yongeye gukubita iruzura ku mukino Amavubi yakiriyemo Lesotho. Ni umukino wo ku munsi wa 6 wo mu itsinda C mu gushaka itike y'igikombe cy'Isi cya 2026 kizabera muri Mexico, Canada na Leta Zunze Ubumwe z'Amerika.

Benshi bari biteze ko Amavubi agiye gukosora amakosa nk'uko byari byatangajwe na kapiteni wayo, gusa birangira anganyije na Lesotho 1-1.

Nyuma y'uyu mukino, Abanyarwanda bagaragaje kutishima cyane aho bamwe babinyujije ku mbuga nkoranyambaga zabo. 

Umunyamakuru usanzwe akorera Radio 1, Mutabaruka abinyujije ku rukuta rwe rwa X yerekanye ko umutoza agomba kwirukanwa. Ati: "Uyu mutoza wacu akwiriye kwegura vuba na bwangu nta kintu azatugezaho".

Kazungu Claver ukorera SK FM we yasabye imbabazi Torsten Frank Spittler watozaga Amavubi. Ati: "Umutoza Torsen ambabarire naguye mu mutego ntazi wa Gikomisiyoneri wo gushakira akazi uwo urusha cyaneee!".

Ntabwo ari aha gusa no ku rubuga rwa X rw'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ubwo ryashyiragaho uko umukino warangiye, benshi babinyujije ahatangirwa ubutumwa berekanye agahinda ndetse bamwe berekana ko umutoza wagiye ari we wari ushoboye. 

Uwitwa Niyongira Jean Damscene yanditse ati: "Uwirukanye umutoza w'umudage akazana uriya mwarabu akwiye kubibazwa rwose". 

Uwiyise MoodGood yanditse ati: "Ariko kuki abatoza byibura bagize icyo bakora mubasezerera ngo batse menshi? Ibyiza biravuna erega. Muratubabaza rwose".

Uwitwa Kayitare yanditse ati: "Kubona Amavubi atozwa na Adele birutwa no kuyaha Kassambongo kuko uyu mutoza ntacyo arusha Abanyarwanda".

Bamwe mu bakunzi b'Amavubi baganiriye na InyaRwanda Tv nabo hari aberekanye ko impamvu banganyije ikibazo ari umutoza bityo bakaba bakumbuye Torsten Frank Spittler.

Kugeza ubu Amavubi ari ku mwanya wa kabiri mu itsinda C mu gushaka itike y'igikombe cy'Isi cya 2026 aho arushwa amanota 5 n Afurika y'Epfo iri ku mwanya wa mbere.

Bamwe mu banyarwanda berekanye amarangamutima yabo basabira Adel Amrouche kwirukanwa 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND