RURA
Kigali

Samir Slyvestre, Mukiza Aderale na 'Mbappé' berekeje kuri RBA

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:26/03/2025 12:01
0


Abanyamakuru Samir Slyvestre Nsanzimana, Mukiza Aderale na Dusabimana Aimable 'Mbappe' berekeje ku rwego rw'igihugu rw'itangazamakuru (RBA) mu kiganiro cya siporo kizajya gitambuka kuri Magic FM.



Mu mugoroba wo ku munsi w'ejo ni bwo Samir Slyvestre abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yasezeye kuri Radio ya B&B Kigali FM yari amazeho imyaka ine.

Nyuma yo gusezera, yatangaje ko yerekeje kuri RBA by'umwihariko akazajya yumvikana cyane mu kiganiro cya siporo kizajya kinyura kuri Magic kitwa 'Magic Line up'.

Ntabwo ari we gusa werekeje kuri RBA muri iki kiganiro, ahubwo ari kumwe na Mukiza Aderale na Dusabimana Aimable uzwi nka Mbappé bo bakoraga kuri Flash FM.

Ikiganiro cya Magic Line up kizajya kigaruka ku makuru ya siporo yo ku mugabane w'Iburayi kizajya kiba guhera ku wa Mbere kugeza ku wa Gatanu kuva Saa moya z'umugoroba kugeza Saa yine z'ijoro.

Kizajya cyumvikanamo n'abandi banyamakuru basanzwe bakorera RBA nka Rugaju Reagan na Lorenzo Christian Musangamfura.

Mukiza Aderale wakoreraga Flash FM yerekeje kuri RBA 

Dusabimana Aimable 'Mbappe' wakoraga kuri Flash FM yerekeje kuri RBA 

Samir Slyvestre wakoraga kuri B&B Kigali FM yerekeje kuri RBA 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND