RFL
Kigali

Aimable Kubana uherereye mu Bufaransa yongeye gukorera mu nganzo abafana be

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:12/06/2015 19:36
3


Aimable Kubana ni umuhanzi w’amakinamico n’indirimbo z’urukundo akaba n’umwanditsi w’ibitabo, wamenyekanye cyane mu myaka yashize nk’umunyamakuru kuri City radio mu kiganiro cyakundwaga cyane ‘Ijoro ry’urukundo’ ndetse kandi ijwi rye rikaba ryarumvikanaga mu kinamico Urunana aho yakinaga ku izina rya Semana.



Nyuma y’igihe kinini cyari gishize atagaragara mu ruhando rwa muzika, nyuma yaho yerekeje mu Bufaransa, kuri ubu Aimable Kubana akaba yamaze gushyira hanze album ye nshya yise ‘Nzaza ejo’ igizwe n’indirimbo 8 z’urukundo ziganjemo injyana ya Kinyarwanda yakoze mbere gato y’uko yerekeza mu Bufaransa mu 2010 ariko ntiyahita azisohora.

Aimable

Aimable Kubana azwi cyane mu Rwanda mu kinamico yandikaga akumvikana kuri City radio nnka 'Urukundo n'ibigeragezo' na 'Iraha ry'akanya'

Mu kiganiro na Aimable Kubana yadutangarije ko yahisemo gushyira ahagaragara izi ndirimbo, nyuma y’uko abakunzi be benshi bamubwiriye ko bakumbuye kumva ibihangano bye bishya.

Ati “ Iyi Album iriho indirimbo 8 zitandukanye. Izo zose nazikoze mbere gato y' uko nza France ariko sinigeze nzishyira kumbuga za internet no kuri CD. Abantu benshi bagiye bazimbaza ubu nibwo buryo mbonye bwo kubashimisha “

Aimable

Ubwo yakomozaga kuri zimwe mu ndirimbo zigize iyi album ye, harimo na Nzaza ejo yitiriye album yagize ati “ Nzaza ejo, ndayikunda cyane, ni indirimbo y' urukundo, ariko irimo n'agahinda ko kudasobanukirwa neza n'icyo umukunzi yifuza kukubwira. ‘Dore Kigali’ ni indirimbo y'imbyino nyarwanda nizerako izanyura abakunda akadiho kandi bafite ishema ryo kubona ubwiza bwa Kigali nk'abanyarwanda…”

Kanda hano wumve indirimbo 'Nzaza ejo' hamwe na zimwe mu zindi yasohoye

Mu zindi ndirimbo ziri kuri iyi album harimo nka Banguka, nayo akaba ari indirimbo yihuse y'urukundo, ifite injyana nziza, Ange, Rosine na Kirenga.

Kanda hano wumve 'Dore Kigali'

Kanda hano wumve 'Ange'

Kanda hano wumve 'Nzaza ejo'

Tumubajije amakuru ye mashya, Aimable Kubana yadutangarije ko ubu akora mu barwayi bafite ubumuga bukomeye bwaba ubwo ku mubiri cyangwa mu mutwe ariko bikaba bitanamubuza kwandika ibitabo bye nka kimwe mu bintu akunda kandi yiyumvamo.

Ati “ Ubu ndi umwanditsi w'ibitabo hano muri France, ariko nkora mfite n'akazi gasanzwe! Nize Psychologie médicale, nkora mu barwayi bafite ubumuga bwo mu mutwe.”

Aimable

Aimable Kubana yavuye mu Rwanda, anamaze gutangiiza itangwa ry'ibihembo by'itirirwaga ikiganiro cye 'Ijoro ry'urukundo Awards, byaje guhagarara ubwo yagendaga

Uyu mugabo uteganya kuza mu Rwanda mu kwezi kwa 12(Ukuboza), avuga ko akumbuye cyane u Rwanda, by’umwihariko ibitaramo n’imikino ya volleyball. Aimable Kubana avuga ko yishimira intambwe umuziki nyarwanda umaze kugeraho, by’umwihariko muri iyi minsi akaba ari umufana ukomeye w’itsinda rya Active.

Ati “Nkumbuye Kigali muri rusange. Ubu ndimo no kwandika za film Nzaza gukorera mu Rwanda. Nzaza mu Rwanda mu kwa 12 uyu mwaka, nzahemba abahanzi bitwaye neza muri uyu mwaka. Umuziki nyarwanda umaze gutera imbere cyane. Ndimo ndategura ibihembo kubwinshi. Group Active inkora k'umutima cyane. Indirimbo zabo ntizimva mu matwi muri iyi minsi, nizere ko bazakomeza gutera imbere.”






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ineza9 years ago
    Courage aimable!!! Twariganye avant 94 !!!! Imana ikujye imbere
  • Ineza9 years ago
    Courage aimable!!! Twariganye avant 94 !!!! Imana ikujye imbere
  • Ineza9 years ago
    Courage aimable!!! Twariganye avant 94 !!!! Imana ikujye imbere





Inyarwanda BACKGROUND