Ikigo cyigisha ibintu bitandukanye 'Action College' cyashyize ku isoko basaga 400 ibaha Impamyabushobozi zibemerera kuzitwara neza ku isoko ry’umurimo, ni nyuma y’uko basoje amasomo bari bamaze igihe kinini bakurikirana.
Ni mu muhango wabaye kuri
uyu wa Gatanu tariki 6 Nzeri 2024, kuri Sar Motors Ltd i Remera mu Mujyi wa
Kigali, aho Action College isanzwe ifite ishami.
Ni ubwa mbere Action
College itanze impamyabushobozi mu birori nk’ibi. Byitabiriwe n’abayobozi mu
nzego zinyuranye, umuhanzikazi Butera Knowless usanzwe ari ‘Brand Ambassador’, abafatanyabikorwa
b’iri shuri ndetse n’abandi basoje amasomo y’abo muri iri shuri bashima
ubumenyi bahakuye.
Izi mpamyabushobozi
zatanzwe mu gihe iri shuri ryizihiza imyaka 10 ishize ritangiye gukora, ndetse
ryashyize imbere gutanga amasomo akenewe cyane ku isoko ry’umurimo.
Abahawe impamyabushobozi
n’impamyabumenyi basoje amasomo mu myuga itandukanye y’igihe gito irimo nk’ubukanishi,
guteka, ubudozi, ‘Make-Up’, amategeko y’umuhanda, indimi n’abandi.
Abitabiriye uyu muhango
basusurukijwe kandi n’Itorero Inyamibwa bisunze indirimbo zinyuranye, ndetse n’imbyino
zakoze ku mutima benshi.
Abahawe impamyabushobozi
ni abakurikiranye amasomo kuva mu 2019, kandi ni abo mu bice bitandukanye by’Igihugu
abarizwa amashami yose ya Action College.
Mu ijambo rye, Umuyobozi
Mukuru wa Action College, Ingabire Cynthia yavuze ko mu myaka 10 ishize iri
shuri ryashyize imbere kwigisha amasomo atandukanye, kandi buri wese wanyuze
muri iri shuri, umurimo we waheshejwe agaciro no kuba yarize, ari nayo mpamvu
bahisemo no gukora ibirori byo gutanga impamyabushobozi.
Ati “[…] Mu gufata icyekerezo cy’Igihugu nk’uko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yaduhaye icyerekezo cyo guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro natwe ntitwasigaye inyuma ari nayo mpamvu umunyeshuri wacu yahatana ku isoko ry’umurimo kandi neza bitewe n’ubumenyi yakuye muri Action College […] Uyu munsi umushoferi tumuhaye agaciro ahabwa impabushobozi ‘Certificate'."
Yavuze ko iyi myaka 10
ishize itari yoroshye, ariko kandi hamwe n'intego bihaye babashije kubigeraho.
Avuga ko batangiriye ku ishami rimwe, none ubu dufite amashami atandukanye mu
gihugu. Yashimye abafatanyabikorwa batandukanye barimo Polisi y'igihugu ishami
rishinzwe ibizamini byo mu mahanda.
‘Chancellor’ wa Action
College, Runiga Jean Paul, yabwiye abanyeshuri basoje amasomo ko “uyu munsi
ufite igisobanuro kinini mu buzima bwanyu kuko byavuye mu bwitange.”
Yabwiye buri wese ko ubumenyi
yungukiye muri iri shuri, akwiye kubukoresha mu gutegura ejo hazaza. Avuga ko
urugendo rwabo rwabayemo ibicantenge, ariko hamwe n'umuhate n'ubushobozi
byarashobotse.
Avuga ko ubumenyi
bungukiye aha, bakwiye kubwifashisha mu guhindura amateka yabo, kandi barakenewe
ku isoko ry'umurimo. Yabwiye cyane cyane abasoje amasomo y'indimi 'ko bakwiye
gukoresha ubumenyi bakuye hano mu kuvugana n'abandi mu bihugu bitandukanye'.
Uwantege Elisabeth wavuze
mu izina rya bagenzi be basoje amasomo, yashimye 'abarimu n'abayobozi baduhaye
amasomo ndetse n'abafatanyabikirwa'. Yavuze ko mu izina rya bagenzi be bize
muri Action College 'dufite amashimwe ku mutima'.
Uyu mugore yavuze ko
yinjiye muri Action College amaze imyaka 21 adakandagira mu ishuri, ariko
bitewe n’uburyo yakiriwe yashyize imbere amasomo ye.
Kandi avuga ko
bamwigishije, kugeza ubwo anatekereza gukomeza amasomo. Akomeza ati “Action
College twabasanganye umuco no kwita ku bantu. Uretse ko twe abantu bigarukira
aha, ariko Imana ibahe umugisha.”
Yashishikarije ababyeyi
kujyana abana babo muri Action College. Avuga ko asoje amasomo ye mu mategeko
y'umuhanda 'kandi nakoze rimwe.'
Ati “Ku myaka yanjye
irenga 40 nakoze rimwe. Ndi umugabo wo guhamya ko iyo uje muri Action College
ufite icyo ushaka ukigeraho.”
Yijeje Ubuyobozi bwa
Action College ko 'bazakoresha ubumenyi bahawe ku isoko ry'umurimo, kandi
'tuzashishikariza n'abandi gutera ikirenga mu cyacu'.
Ati “Turashaka kubizeza y’uko
aho tugiye hanze hariya ku isoko ry’umurimo ntabwo tuzababera ibigande, ahubwo
tuzababera ba Ambasaderi beza. Turumva tuzagenda ku isoko ry’umurimo,
tugashishikariza abandi kuza muri Action College, kuko natwe ibyo twaje
tukashaka twarabibonye.”
Ubusanzwe iki kigo
kigishaga amasomo arimo indimi nk’Icyongereza, Igifaransa, Igiswahili,
Igishinwa, Icyesipanyore, Ikidage ndetse n’Ikinyarwanda.
Banatanga kandi
impamyabushobozi (Certificates) zo ku rwego mpuzamahanga zirimo TOEFL, SAT,
DELF, IELTS, TEF, Duolingo na HSK, bakanigisha amategeko y’umuhanda no gutwara
ibinyabiziga.
Banigisha kandi amasomo
agendanye n’ikoranabuhanga, arimo ICT, Computer Networking na Computer
Maintenance.
Amasomo mashya yongewemo
arimo aya tekinike, imyuga n’ubumenyingiro arimo kwigisha gusuka ibisuko
by’amoko yose, gutunganya inzara (Pedicure na Manicure), kogosha, kudefiriza,
gusiga ibirungo by’ubwiza (Make-up) ndetse no gukora umusatsi karemano.
Banongeyemo kwigisha
abakandida bigenga (Candidat Libre), mu masomo ya Tourism and Hospitality,
Accounting, Mathematics -Computer and Economy (MCE), Literature- Economics and
Geography (LEG), History- Economics and Geography (HEG) na Networking.
Icyicaro gikuru cy’iki
kigo giherereye mu Mujyi wa Kigali mu nyubako ya CHIC, mu igorofa rya kabiri mu
muryango wa mbere (045C).
Kinafite amashami hirya
no hino mu gihugu, aho kinakorera i Remera mu nyubako ya Sar Motor, Nyabugogo
mu nyubako yo kwa Materne n’i Musanze mu nyubako Melano ikoreramo.
Umwihariko w’iki kigo ni
uko nko mu kwigisha indimi, gikoresha abarimu barimo n’abanyamahanga bavukiye
mu bihugu bikoresha ururimi umuntu ashaka kwiga, nk’ururimi rwabo gakondo.
Ni mu gihe ku biga
amategeko y’umuhanda no gutwara ibinyabiziga bo, bigishwa ku buryo batsindsa
ibizamini 100%.
Ubishaka ashobora kwiga muri gahunda ya ku manywa (Day Program), nimugoroba (Evening Program), ndetse no mu mpera z’icyumweru (Weekend Program), yaba ahari cyangwa adahari akiga hifashishijwe ikoranabuhanga.
Uwifuza ibindi bisobanuro
yahamagara kuri 0787246268 muri CHIC, 0788648572 ku ishami rya Nyabugogo,
0788603795 ku ishami rya Remera, no kuri 0788658977 ku ishami rya Musanze.
Ishuri Action College
yashyize ku isoko abanyeshuri 313 basoje amasomo yabo hagati ya 2019 na 2024
Umuyobozi Mukuru wa
Action College, Ingabire Cynthia, yashimye abafatanyabikorwa barifasha gukomeza gushyira mu ngiro icyerekezo cy’Igihugu mu guteza imbere amasomo y’imyuga
Umuhanzikazi Butera Knowless yitabiriye ibirori byo gutanga impamyabushobozi ku basoje amasomo yabo
Ibyishimo ni byose ku banyeshuri basaga 400 basoje amasomo yabo
Umuyobozi Ukuriye abakozi mu ishuri Action College [Uri iburyo] yagaragaje ko mu myaka iri imbere bazakomeza kubakira ku ntego bihaye
Umuyobozi Ushinzwe Imenyakanishabikorwa muri Action College, Steven yavuze ko mu myaka iri imbere bazaharanira kugira ishami muri buri Ntara
Umuyobozi Mukuru wa Action College, Cynthia yashishikarije abanyeshuri kugana amashami yose bashyizeho mu rwego rwo kwiyungura ubumenyi
Butera Knowless yashyikirije igihembo umunyeshuri wahize abandi muri Action College mu ishami rya 'Mechanics'
AMAFOTO: Serge Ngabo-
InyaRwanda.com
TANGA IGITECYEREZO