RFL
Kigali

Niyonzima Olivier Seif yahumurije abafana ba Rayon Sports anakomoza ku gikombe

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:6/09/2024 17:33
0


Niyonzima Olivier Sefu yahumurije abafana b'ikipe ya Rayon Sports ababwira ko nubwo batangiye shampiyona nabi ariko imikino izakurikiraho bazashyiramo imbaraga bagatanga ibyishimo ndetse n'igikombe kikaba kitaragenda.



Ibi uyu mukinnyi yabitangaje nyuma yuko ikipe ya Rayon Sports ikoze imyitozo ya nyuma itegura umukino wa gicuti bafitanye na Mukura VS mu rwego rwo kwizihiza imyaka 125 ishize Umwami Yuhi V Musinga agize Nyanza Umurwa w'u Rwanda.

Niyonzima Olivier Seif yavuze ko iyi myitozo yagenze neza ndetse ko na nyuma yuko avuye mu mwiherero w'Amavubi yasanze abandi bakinnyi bagenzi be bameze neza.

Ati: "Ni imyitozo imeze neza, abakinnyi bafite morale mbese muri rusange yagenze neza nta kibazo na kimwe. Nyuma yo kuva mu ikipe y'Igihugu nasanze abakinnyi bameze neza ntabwo bigeze bahagarika imyitozo.  

Aka kanya babonye k'ikiruhuko karabafashije kuko hari abo twatangiranye batari bari 'fit' ariko ubungubu urabona ko hari impinduka zabaye. Ndakeka ko mu minsi iri imbere abakinnyi batari bameze neza ubungubu bazaba bameze neza kurushaho".

Yakomeje avuga ko kuba baratangiye babona amanota abiri kuri atandatu bitazagita ingaruka kuri shampiyona, gusa hari icyo bivuze, arangije abwira abafana ba Rayon Sports ko mu mikino iri imbere bazashyiramo imbaraga bakareba uko batanga ibyishimo.

Ati: "Ntabwo navuga ko kuba twaratangiranye amanota abiri kuri atandatu bizagira ingaruka kuri shampiyona yose ariko hari icyo bivuze. Urumva nakinnye muri Rayon Sports ubu ni ubwa kabiri nari nyigarutsemo ariko buriya kugira ngo utware igikombe ugomba gutangira neza, ariko iyo habaye amakosa uyigiraho.

Nabwira abafana nkabwira abakunzi ba Rayon Sports muri rusange ko tutatangiye neza ariko imikino izakurikiraho tuzashyiramo imbaraga kugira ngo turebe ko twatanga ibyo byishimo.  

Natwe byaduhaye isomo ari abakinnyi, ari abayobozi aho bipfira bari kuhabona, bari kubona ikibazo cyatumye dutangira nabi ariko ndizera ko ibibazo byagiye bibaho bigomba gucyemuka kugira ngo aka kanya twabonye dukosore amakosa twakoze ubundi shampiyona izajye gutangira tumeze neza"

Uyu mukinnyi yavuze ko kuba baratangiye nabi ari umukoro mwiza ndetse anavuga ko bitabakuye ku gikombe cya shampiyona.

Ati: "Aba ari umukoro mwiza rimwe na rimwe biguha isomo bikakwereka ko hari ibyo ubura cyangwa hari ibyo utashyizemo imbaraga ariko ntabwo bigukura ku gikombe kuko haracyari kare.

Ni umunsi wa kabiri gusa ukomeje gutya waba uri mu bibazo byo kugitakaza ariko twe ntabwo ariyo ntego yacu. Intego yacu ni uko imikino ikurikiyeho tugomba gutanga intsinzi".

Niyonzima Olivier Seif yavuze kandi ko umukino bazakinamo na Mukura VS ari umukino w'amateka kandi ufite icyo uvuze kuri Rayon Sports bityo ko bagomba gushyiramo imbaraga.

Murera yatangiye nabi shampiyona dore ko yanganyije na Marine FC 0-0 ikananganya na Marine FC ibitego 2-2 none kuri ubu ikaba iri ku mwanya wa gatandatu n'amanota 2.

Kuwa Gatandatu tariki 07 Nzeri 2024 saa Cyenda z'amanywa ni bwo Rayon Sports izakina na Mukura VS kuri Stade y'Akarere ka Nyanza.


Niyonzima Olivier Seif avuga ko bagiye gushyiramo imbaraga bakazatanga ibyishimo mu mikino iri imbere






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND