RFL
Kigali

Basketball: Ingimbi z’u Rwanda zakomereje kuri Morocco mu gikombe cya Afurika

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:6/09/2024 19:43
0


Ikipe y'igihugu y'u Rwanda y'Ingimbi zitarengeje imyaka 18 yakomeje kwitwara neza itsinda iya Morocco amanota 56-51 mu mukino wa kabiri w'igikombe cya Afurika cya Basketball kiri kubera muri Afurika y'Epfo.



Ni mu mukino wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 6 Nzeri 2024 Saa Kumi n'Imwe muri Kaminuza ya Pretoria muri Afurika y'Epfo.

Umukino watangiye ikipe y'igihugu y'u Rwanda ariyo hejuru ibifashijwemo n'abakinnyi bayo batsindaga amanota barimo Dylan Lebson Kayijuka na Jayden Shaka Rushema.

Ikipe y'igihugu ya Morocco yaje kuva inyuma nayo itangira gutsinda amanota binyuze ku bakinnyi bayo nka Rayane Moukrim ndetse agace ka mbere kanarangira ariyo iyoboye n'amanota 13-8.

Agace ka Kabiri kaje ikipe y'igihugu ya Morocco ikomeza kurusha u Rwanda arinako ikinyuranyo cy'amanota cyiyongera. U Rwanda rwaje kuva inyuma rutangira kurusha Morocco ndetse birangira bagiye mu kiruhuko ruyoboye n'amanota 32-30 binyuze ku bakinnyi bitwara neza batsinda amanota nka Sean Williams.

Mu gace ka Gatatu nabwo ikipe y'igihugu y'u Rwanda yakomeje kwitwara neza ibifashijwemo n'abakinnyi nka Sean WILLIAMS na Dylan Lebson Kayijuka bari bitwaye neza kuva kare batsinda amanota yiganjemo 2.Karangiye u Rwanda ruyoboye n'amanota 43-39.

Mu gace ka Kane ari nako kanyuma ikipe y'igihugu ya Morocco yubuye umutwe ibifashijwemo n'abakinnyi bayo barimo Noah Mohamed Ali EL Baze ndetse iza no kugera aho ijya imbere mu bijyanye n'amanota.

Umukino ubura umunota 1 Dylan Lebson Kayijuka yakoze amanota 3 bituma u Rwanda ruhita rwongera rujya imbere. Umukino warangiye ikipe y'igihugu y'u Rwanda itsinze Morocco amanota 56-51.

Uyu ni umukino wa Kabiri ikipe y'igihugu y'u Rwanda y'Ingimbi zitarengeje imyaka 18 itsinze nyuma y'uko yari yatsinze Afurika y'Epfo muri iki gikombe cy'Afurika.

Kugeza ubu niyo iyoboye itsinda C  irimo n'amanota 4/4.

Ikipe y'igihugu y'u Rwanda y'Ingimbi zitarengeje imyaka 18  ikomeje kwitwara neza 

U Rwanda rwatsinze Morocco amanota 56-51








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND