Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 28 Mutarama 2015, ubuyobozi bwa KONKA group bwashyize mu ngiro igitekerezo cyo kwifatanya n’abafite ubumuga, aho basuye ikigo cya HVP Gatagara giherereye mu karere ka Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo ndetse banasiga bagiteye inkunga ingana n’amaliyoni 4 z’amafaranga y’u Rwanda.
Ni nyuma y’ibitaramo ubuyobozi bwa KONKA group bwateguye mu mpera z’umwaka ushize bufatanije na Ruremire Focus ndetse na M.I.G.Ldt, maze bagatumiramo abahanzi barimo Byumvuhore wari waje aturutse i Burayi nyuma y’igihe kinini ataba mu Rwanda. Ibi bitaramo bikaba byaraje kwitabirwa cyane, by’umwihariko hagaragaramo abantu benshi bafite ubumuga bari baje kwifatanya n’uyu muhanzi nawe ufite ubumuga amaranye igihe ndetse akaba yaranarerewe muri iki kigo cya HVP Gatagara.
Bamwe mu bana bafite ubumuga barererwa muri iki kigo
Nyuma y’uko ibi bitaramo byitabiriwe cyane n’abafite ubumuga, ubuyobozi bwa KONKA group bwaboneyeho gutanga impano zihariye zibashimira ndetse butangaza ko hari imodoka bemeye gushyira ku isoko, hanyuma amafaranga avuyemo akazafasha ikigo cya HVP Gatagara ari nabyo byakozwe kuri uyu wa Gatatu n’ikipe y’abakozi ba KONKA group, iyobowe n’umuyobozi mukuru Gasana Charles, nyuma y’uko iyo modoka igurishijwe miliyoni 8.
Hatanzwe sheki ya miliyoni enye
Gasana Charles ati “ Uyu munsi twatangiriye hano i Gatagara, twatanze sheki ya miliyoni 4, ariko hakaba hasigaye izindi enye, mu minsi itari iya kure nayo tuzakomeza kugenda tuyatanga ku bantu bababaye bakeneye iyi nkunga bayikwiriye.”
Ku ruhande rw'umuyobozi mukuru w'iki kigo cya HVP Gatagara Fureri Kizito Misago yashimiye byimazeyo umutima w'urukundo no gutanga wa Konka Group.
Abagize Konka group batambaijwe iki kigo. Aha barebaga tumwe mu dusimburangingo twifashishwa.
Umuhanzi Ruremire Phocas nawe nyuma yo kwifatanya na Byumvuhore mu bitaramo 'Umuntu ni nk'undi', yifatanije na Konka group gusura abafite ubumuga i Gatagara
Niyonzima Moise & Selemani N
TANGA IGITECYEREZO