Kigali

Cameroun: Imyigaragambyo yahitanye umuntu umwe, hegitari zisaga 150 z’ibisheke ziratwikwa

Yanditswe na: Tuyihimitima Irene'
Taliki:8/02/2025 20:24
0


Imyigaragambyo y’abakozi ba Société Sucrière du Cameroun (SOSUCAM) yakajije umurego, igera ku rwego rw’ubugizi bwa nabi, bitewe n’amakimbirane akomoka ku mushahara muto n’imikorere mibi. Muri ibi bikorwa, hegitari zirenga 150 z’imirima y’ibisheke zaratwitse, bikaba byarabereye mu mujyi wa Nkoteng.



Abakozi bavuga ko bakorera mu buzima bumeze nk’ubw’ubucakara kubera akazi katoroshye ko gusarura ibisheke, akaba ari umushahara w'intica ntikize. Umwe mu bakozi utashatse ko izina rye ritangazwa yagize ati: “Ni nko kuba imbata zahabwa agahembo gato.” Yavuze ko imvune baterwa no gutema ibisheke muri iki gihe bidahuye n’inyungu babona.

Hegitari zirenga 150 z'ibisheke zara twitswe mu mujyi wa Nkoteng

Iki kibazo cyakajije umurego nyuma y’uko abakozi batangije imyigaragambyo basaba kwishyurwa imishahara yabo yari yarakererewe. Nyuma y’iminsi, imyigaragambyo yahindutse urugomo, aho umuntu umwe yahasize ubuzima naho abandi benshi barakomereka, barimo n’abapolisi.

Amakuru atangwa n’ubuyobozi bwa Nkoteng avuga ko abantu bagera kuri 20 batawe muri yombi, naho ibikorwa bya Sosucam bikaba bimaze hafi iminsi 10 bihagaze nkuko tubikesha Africa News

Meya wa Nkoteng, Kanga Esaïe Hubert, yemeje iby’aya makimbirane n’ibyangiritse birimo imodoka zasambuwe. Yavuze ko abakozi bari bafite urutonde rw’ibyo basaba, bimwe bikaba byaramaze kwemerwa, mu gihe ibindi bigikurikiranwa. 

Amafoto y’ubugizi bwa nabi bwabereye muri iyi myigaragambyo yateje uburakari mu nzego zitandukanye za politiki muri Cameroun.

Mu rwego rwo guhosha ubu bushyamirane, Sosucam ikigo gikorera munsi ya sosiyete y’Abafaransa Somdiaa cyatangaje ku wa Gatanu kigiye kuzamura imishahara y’abakozi, ndetse kikongerera abakozi amafaranga y’inyongera ku kwezi. 

Gusa abakozi benshi baracyarimo gushidikanya, bavuga ko batazanyurwa kugeza igihe ibyo basaba byose bizaba byubahirijwe.


Abakozi bakoze imyigaragambyo binubira umushahara muke


Abakozi barasaba ko ikigo Sosucam kigomba kugira amavugurura gikora kikongerera abakozi umushahara


Barimo gukora isuku nyuma y'imyigaragambyo aho umuntu umwe yahasize ubuzima n'abapolisi bakahakomerekera






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND