Kigali

Zelensky yabeshyuje amakuru yavugaga ko ingabo za Koreya ya Ruguru zatashye

Yanditswe na: Tuyihimitima Irene'
Taliki:8/02/2025 18:39
0


Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yavuze ko abasirikare ba Koreya ya Ruguru basubiye ku rugamba mu karere ka Kursk, mu burengerazuba bw’Uburusiya nyuma y'amakuru yavugaga ko bavuye ku rugamba mu kwezi gushize.



Mu butumwa bwagaragaye kuri videwo ku itariki ya 7 Gashyantare 2025, Zelensky yavuze ko ingabo z’Uburusiya zasubije abasirikare ba Koreya ya Ruguru mu gice cya Kursk, aho bakomeje kugaba ibitero bishya mu gice cy’ako karere kigaruriwe na Ukraine.

Mu kwezi kwa Mutarama, abategetsi bo mu Burengerazuba bw’isi bamenyesheje BBC ko byibura abasirikare 1,000 muri 11,000 bo muri Koreya ya Ruguru biciwe mubitero bitandukanye muntambara mugihe cyamezi 3 ashize.

Byagaragaye ko abasirikare ba Koreya ya Ruguru batari biteguye kurwana bifashishije uburyo bw'ikoranabuhanga rigezweho, kandi bafite ibyago byinshi byo gukomeza  kwibasirwa n'indege za drone za Ukraine.

Abasirikare ba Koreya ya Ruguru bari batangiye koherezwa muri Ukraine nyuma y'uko Perezida wÚburusiya Vladimir Putin na Kim Jong Un, umuyobozi wa Koreya ya Ruguru, bagiranye umubano wihariye, harimo no gusinya amasezerano y'umutekano n’ubutare.

Zelensky avugako kuruhande rw’Uburusiya abasirikare babwo 350,000 naho kuri Ukraine ni 45,100 gusa ababirebera ahirengeye bavuga ko abamaze gupfa kumpande zombi  imibare iri hejuru.

Uburusiya bwatangaje ko bw’igaruriye Toretsk mu burasirazuba, gusa Ukraine ivugako iminwano igikomeje mugice cyagenewe inganda.

Perezida Trump yatangaje ko “arimo gutegura guhura na  Zelensky mu cyumweru gitaha  ndetse akazavugana na Perezida Putin ku buryo bwo guhagarika intambara”.

Perezida Zelensky yavuze ko ingabo za Ukraine zikomeje gukomeza ibikorwa byo kurwanira mukarere ka Kursk, aho batangije ibitero bishya kuri uyu wa Kane tariki 6 Gashyantare, bakaba bageze ku ntera ya Kilometero 2.5 hafi y’ishyamba ry'ingabo z’ Burusiya.


Abasirikare ba koreya ya Ruguru bari mu Burusiya aho barimo kurwana na Ukraine n'ubwo imibare y'abamaze guhitanwa n'ibitero itaramenyekana neza


Ingabo za Koreya ya Ruguru zitazobereye mu gukoresha ikoranabuhanga rigezweho mu guhashya umwanzi ziri kurwanywa na Ukraine yifashishije Drone


Zimwe mu ngabo za Koreya ya Ruguru zari zafashwe n'ingabo za Ukraine zikaba zari zifite ibikomere bigaragara






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND