Umuryango wa Gikristo udaharanira inyungu, kandi udashingiye ku idini iryo ari ryo ryose, ariko ugendera ku ndangagaciro za Gikirisitu, Shalom Ministries, washimiwe ku bw'uruhare rwawo mu rugendo rw'isanamitima bamazemo imyaka 30.
Umuryango Shalom Ministries watangiye mu 1995 utangizwa n’ababyeyi batatu b’abapfakazi barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho bahuriraga hamwe mu gahinda bagafashanya bitewe n’uko bari bamaze kwicirwa abagabo babo bazira akarengane.
Byaje kugera aho bumva batakwihererana iryo tsinda ryabo ni bwo bamenyekanishije ibikorwa byabo maze uko iminsi yagendaga yicuma barushaho kugira abanyamuryango benshi kandi bishimiye gutahiriza umugozi umwe wo gufashanya bahumurizanya.
Icyo gihe Shalom Ministries itangira, bamwe mu bapfakajwe na Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 bahuzwaga no kurira. Byari ibihe by'agahinda kenshi batewe no kubura ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Kuri ubu barishimira ko babaye umuyoboro w’ibikorwa by’isanamitima, nyuma yo kwibumbira muri “Shalom Ministries.”
Kuwa 15 Ugushyingo 2014 ni bwo Shalom Ministries yizihije isabukuru y’imyaka 20. Kuwa Gatandatu tariki ya 08 Gashyantare 2025, yizihije isabukuru y'imyaka 30 mu birori byabereye i Kigali. Ni ibirori byitabiriwe n'abanyamuryango bayo, Umushyitsi Mukuru akaba yari Meya w'Akarere ka Ruhango ari na ko batangiriyemo ibikorwa by'isanamitima.
Kuri ubu Shalom Ministries irishimira umusaruro w'ibikorwa byayo ku buzima bw'abanyarwanda benshi. Mu myaka 30 ishize, abantu barenga 1,000 babonye impinduka binyuze mu bikorwa by'ivugabutumwa, 475 bahabwa ubwisungane mu kwivuza buri mwaka, abanyeshuri 150 bo mu miryango itishoboye bishyurirwa amafaranga y'ishuri.
Ababyeyi 95 bigishijwe kudoda ndetse bahabwa inkunga izabafasha mu mwuga w'ubutayeri. Mu myak 30 ishize kandi, Shalom Ministries yafashije abatishoboye ibaha inka n'ihene bigera kuri 405 byose hamwe ndetse mu buryo buhoraho ifasha abana batishoboye 61 ndetse n'ababyeyi 5. Ni ibikorwa byiza by'urukundo bikwiriye kubera urugero rwiza abandi.
Umuyobozi wa Shalom Ministries, Drocella Nduwimana, avuga ko “Shalom Ministries imaze kugera ku rwego rukomeye ku buryo bigoye kubivuga mu buryo bwimbitse nyuma y'imyaka 30." Arashima Imana yagiye ibana nabo ikabashoboza muri buri kimwe cyose bakoze.
Rev Dr Can Antoine Rutayisire ndetse n'Umuyobozi w'Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, bashimiye cyane Shalom Ministries ku bwo kuba umufatanyabikorwa mwiza wa Leta.
TANGA IGITECYEREZO