Kigali

Umugore yabwiwe ko atwite inda y'ibyumweru 3 n'iminsi 4 hashize ukwezi abyaye

Yanditswe na: NKUSI Germain
Taliki:8/02/2025 12:44
0


Umugore wo muri Nigeria yatangaje ko yapimwe bagasanga atwite inda y'ibyumweru bitatu n'iminsi ine, biramutangaza na cyane kuko afite umwana umaze ukwezi kumwe gusa.



Umugore utaramara igihe kinini abyaye, bamupimye basanga atwite, akaba yababaje benshi nyuma yo gutangaza ko ari mu bihe bitamworoheye ndetse akaba afite ibyago byo kubyara abana b’indahekana zitigeze zigaragara aho ari ho hose ku isi.

Uyu mugore yavuze ko nyuma yo kubyara, umwana amaze ukwezi kumwe gusa, uyu mugore yagaragayeho ibimenyetso bitandukanye byatumye yumva agomba kwitabaza abaganga. 

Yabwiye abantu anyuze kuri X ko atatekerezaga ko ashobora kuba atwite nyuma yo kubyara, ndetse akaba yari afite uburibwe n’ibindi bimenyetso byahungabanyije ubuzima bwe. Nyuma y'ukwezi kumwe abyaye ubu atwite inda y'ibyumweru bitatu n'iminsi 4.

Mu nyandiko ye yagize ati: "Nariraga umunsi wose. Nakundaga kumva ibisebe no kugira uburibwe bukomeye, bityo nagiye kwivuza ntekereza ko hari ikintu kitagenze neza nyuma yo kubyara, nabyaye ukwezi gushize. 

Bahise bamfata ibizamini banambaza niba narigeze nkeka ko ntwite, nababwiye oya gusa mbabwira ko ntigeze ntegereza amezi 6. "

Yavuze ko abaganga batunguwe n’ubutumwa bwavuye mu bipimo nyuma yo kumusuzuma, kuko ibisubizo byavugaga ko atwite, gusa we ntiyemeye na gato ko yaba atwite nyuma yo kubyara, hatarashira iminsi irenze 30. 

Yaratunguwe cyane akimara kumva ayo makuru agira ati :"Umwana wanjye amaze ukwezi gusa, none ubu ntwite inda y'ibyumweru bitatu n'iminsi ine?"

Iyi nkuru yavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga, aho abantu benshi bari bataramenya neza uko ibintu byagenze, bamwe bagaragaza ubwoba, abandi bagashidikanya ku buzima bw'uyu mugore. 

Hari n'abandi bamugayaga ko atigeze ategereza agereza amezi 6 ngo abone gukora imibonano mpuzabitsina, ikaba ari yo mpamvu yabiteye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND