Mu ntara ya Anambra muri Nigeria, abantu bari barayogojwe n’umutekamutwe wabahamagaraga ababwira ko ari umwicanyi, kandi ko yatumwe kubica, nyuma akabaka amafaranga.
Inkuru dukesha Daily Post Nigeri ivuga ko uyu ukekwaho kuba umujura yafatiwe mu Ntara ya Anambra, akaba yatawe muri yombi nyuma yo gufatanwa Sim Cards 84 zibaruye ku bantu batandukanye.Polisi ikaba ikomeje gukurikirana iki kirego, kugira ngo hatangwe ubutabera.
Uyu mujura wamenyekanye ku izina rya Obiajulu Ibeagha, akaba akomoka Ntara ya Anambra ari naho yari yarayogoje, yavumbuwe n’abaturage bishyize hamwe kugira ngo babashe kumenya umuntu umaze igihe yarajujubije agace kabo, nyuma batanze ikirego kuri Polisi, hakorwa iperereza maze uyu aza gufatwa.
Yavuze ko iyo yamaraga kumvisha umuntu ko amugiriye impuhwe, ndetse atamwica amuhora ubusa, yamusaba kumwoherereza amafaranga kugira ngo abone ayo kwishyura itike yo gusubira aho yaturutse.
Uyu mujura yafashwe nyuma y’uko aherutse gutuburira abageni , akababwira ko yatumwe kubica, nyuma akabaka amafaranga 120,000 y’Amanaira ahwanye n'asaga ibihumbi 110 by'amafaranga y'u Rwanda.
Yababwiye ko abatse make, ngo kuko aribwo bakirushinga kandi bari kwiyubaka. Ibi nibyo byatumye abaturage batekereza ko uyu mujura shobora kuba ari uwo mu gace kabo. Ngo kuko yahamagaraga abantu bisa n’aho abazi neza.
Nyuma yo gufatwa agashyikirizwa Polisi, Ibeagha yatanze amazina y’abagize uruhare mu bikorwa bye by’ubujura, bakaba nabo bakurikiranwe na polisi.
TANGA IGITECYEREZO