APR FC yatsinze Kiyovu Sports 2-1 mu mukino w’umunsi wa 16 wa shampiyona y’u Rwanda, "Rwanda Premier League 2024-25", maze iba itangiye neza imikino yo kwishyura.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 8 Gashyantare
2025, Kiyovu Sports yakiriye APR FC mu mukino w’umunsi wa 16 wa shampiyona y’u
Rwanda, Rwanda Premier League 2024-25. APR
FC yegukanye amanota atatu ibifashijwemo na Denis Omedi watsinze ibitego bibiri kuri kimwe cya Kiyovu
Sports cyatsinzwe na Niyo David.
Gutsinda uyu mukino byatumye ikipe ya APR
FC iguma ku mwanya wa kabiri n’amanota 34 isigara irushwa amanota abiri na
Rayon Sports.
UKO UMUKINO WAGENZE UMUNOTA KU MUNOTA
UMUKINO URARANGIYE
90+3' Kiyovu Sports yari itangiye kugerageza amahirwe ya nyuma ariko Nshimirimana Yunusu aratabara.
87' APR FC ikoze impinduka maze Mahamadou Lamine Bah na Seidou Dauda Youssif baha umwanya Niyibizi Ramadhan na Nshimirimana Ismael Pichou'
84' Kiyovu Sp[orts ikoze impinduka maze Mosengwo Tansele asimburwa na Uwineza Rene'
81' Mosengwo Tansele wari umaze gutera ishoti rikomeye mu izamu rya APR FC umuzamu akarikuramo umusifuzi amushinjije kurarira'
79' Mosengwo Tansele wari umaze kwandagaza kapiteni wa APR FC arekuye umupira muremure ashakisha Karim Mackenzie ariko uramurengana'
78' Umuzamu wa APR FC aratabaye nyuma yo kurenza umupira muto yari ahawe na Niyomugabo Claude'
75' Umuzamu wa Kiyovu Sports aryamye hasi nyuma yo gutabara ikipe agakuramo umupira wa Mamadou SY'
73, APR FC ikoze impinduka maze Dushimirimana Olivier na Mamadou SY bajya mu kibuga basimbura Hakim Kiwanuka na Denis Omedi'
71' Hakim Kiwanuka yari acomekeye umupira Omedi ariko uramurengana'
67' Shelif Bayo yari akinnye agapira keza ashakisha Mackenzie ariko Niyomugabo claude umupira arawurenza'
63' Lamine Bah yari ahaye umupira mwiza Djibril Ouattra ariko ateye umupira unyura ku ruhande'
60' Lamine Bah yari arekuyere umupira imbere y'izamu rya kiyovu ariko umupira unyura hejuru y'izamu'
58' Kufura ya Kiyovu Sports itwe na Mosengwo Tansere igarurwa n'urukuta maze Djuma Nizeyimana asubijemo umupira unyura ku ruhande rw'izamu rya APR FC'
57' ikarita y'umuhondo ihawe Niyomugabo Claude na Kufura ya kiyovu Sports nyuma yo gukorera ikosa Ishimwe Kevin'
55' Mahamadou Lamine Bah yari akinanye neza na Djibril Ouattra ariko umupira Karim Mackenzie awushyira muri koruneli itagize icyo imarira APR FC'
52' Koruneli ya APR FC nyuma y'uko Dauda Youssif yari akinanye neza na Hakim Kiwanuka ariko koruneli itewe na Ruboneka ntacyo imariye ikipe ya APR FC'
48' Niyo David yari ateye umutwe ukomeye mu izamu rya APR FC ariko umuzamu Pavelh Ndzila akora akazi gakomeye umupira awukuramo'
45' Ruboneka Jean Bosco yari acomekeye umupira Denis Omedi imbere y'izamu rya Kiyovu ariko ananirwa kugera ku mupira'
IGICE CYA KABIRI KIRATANGIYE
APR FC yavuye inyuma mu gice cya mbere yishyura igitego yabanje gutsindwa na Kiyovu inatsinda icya kabiri
Umunya Uganda denis Omedi akomeje guca impaka mu mukino Kiyovu Sports yakiriyemo APR FC
Igice cya mbere kirangiye ikipe ya APR FC itsinze Kiyovu Sports ibitego 2-1
IGICE CYA MBERE KIRARANGIYE
45+3' Kufura ya APR FC itewe na Seidou Dauda Youssif nayo igaruwe n'umuzamu wa Kiyovu'
45+2' Kufura ya APR FC itewe na Nshimirimana Yunusu ikuwemo n'um,uzamu wa Kiyovu Sports Ishimwe Patrick'
45+1' Ruboneka Jean Bosco wari umaze kuzamukana umupira mu rubuga rw'amahina rwa kiyovu Sports akoze amakosa maze ibyo yari yubatse birapfa'
45' Ishimwe Kevin yaraririye nyuma y'umupira mwiza ari azamuriwe na David'
41' Umunya Uganda Denis Omed acunze uko abakinnyi ba Kiyovu Sports bari kugundagurana nyuma ya koruneli yari itewe na Ruboneka Jean Bosco maze atsinda igitego cya kabiri cya APR FC.
41' Goooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooo! Denis Omedi
40' Nsotanga yuario ateye umupira mwiza imbere y'izamu rya Kiyovu maze David arawurenza'
39' Umuzamu wa APR FC Pavelh Ndzila atabaye ikipe ya APR FC nyuma yo gukuramo umutwe yari atewe na Mosengwo Tansele kapiteni wa Kiyovu Sports'
36' Ishimwe Patrick nanone atabaye Kiyovu Sports nyuma yo gukuramo ishoti ry'umunya Uganda Hakim Kiwanuka'
36' Umuzamu wa Kiyovu Sports Ishimwe Patrick atabaye ikipe nyuma yo kuvanamo ishoti rikomeye rya Djibril Ouattra'
34' Kufura ya APR FC itewe na Denis Omed birangiye inyuze ku ruhande rw'izamu ririnzwe na Ishimwe Patrick'
31' Cheik Djibril Ouattra yari agaramye ateye ishoti mu izamu rya Kiyovu Sports ariko Ndizeye Eric arahagoboka'
30' Kiyovu Sports ikoze impinduka hakiri kare maze Ishimwe Eric asimburwa na Karim Mackenzie'
25' Ibyishimo bya Kiyovu Sports bishizweho akadomo n'umunya Uganda Denis Omedi utsinze igitego cya APR FC cyo kwishyura'
25' Goooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooo! Denis Omedi
24' Lamine Bah Mahamadou ahawe ikarita y'umuhondo nyuma yo gukorera ikosa kapiteni wa Kiyovu Sports Mosengwo Tansele'
23' Nshimirimana Yunusu yari azamuye umupira mwiza ashakisha Denis Omedi ku ruhande rw'ibumoso ariko umupira uramurengana'
18' Pavelh Ndzila atabaye ikipe ya APR FC n'umutwe ubwo yari yisanze asigaranye na Mosengwo Tansere'
17' Ishimwe Kevin yari acomekeye umupira umunya Sernegal Shelf Bayo ariko umusifuzi avuga ko Bayo yari yaraririye'
16' Mosengwo Tansele yari atanze umupira mwiza ashakisha Ishimwe Kevin ariko umupira uramucika ujya ku ruhande'
11' Umwana muto Niyo David watangiye aca amarenga ko ari umukinyi mwiza abonye umupira inyuma y'urubuga rw'amahina rwa APR FC maze arekura ishoti mu moso nziza aba afunguye amazamu ku ruhande rwa Kiyovu Sports'
11' Goooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooo! Niyo David
10' Mosengwo Tansele yari akinanye neza na Shelf Bayo bashaka gucomoka ba myugariro ba APR FC ariko Nzotanga amukorera ikosa.
6' Umunya Senegal Shelf Bayo yari ateye umupira imbere y'izamu rya APR FC ariko uramurengana ujya hejuru y'izamu.
4' Hakim Kiwanuka yari azengereje ba myugariro bose ba Kiyovu Sports, maze yirukankanye umupira awuteye ashaka gutsinda igitego cya Kiyovu Sports umupira ugonga umutambiko w'izamu.
2' Denis Omed yari atangiye acengera mu bwugarizi bwa Kiovu Sports ariko gukora igikorwa cya nyuma biranga umupira awusubuje Ruboneka Jean Bosco ibyo APR FC yari ishatse kubaka birapfa.
1' Ikipe ya Kiyovu Sportrs itangiye abakinnyi bayo bato barimo Niyo David baca amarenga ko bazaba abakinnyi beza akora udukoryo ku mupira.
UMUKINO UTARANGIYE
Kuri uyu wa kabiri itariki 8 Gashyantare 2025 Kiyovu Sports yakiriye APR FC mu mukino w’umunsi wa 16 wa shampiyona y’u Rwanda, Rwanda Premier League 2024-25. Ni umukino Kiyovu Sports ishaka gutsinda kuko iracyari ku mwanya wa nyuma n’amanota 12 n’umwenda w’ibitego 16.
Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Kiyovu Sports ni Ishimwe Patrick, Mbonyingabo Regis, Byiringiro David, Ndizeye Eric, Kazindu Bahati Guy, Twahirwa Olivier, Muitunzi Darcy, Niyo David, Mosengo Tansele, Shelf Bayo na Ishimwe Kevin.
Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa APR FC ni Pavelh Ndzila, Niyigena Clement, Niyomugabo Claude, Nhimirimana Yunusu, Djibril Ouattra, Ndayishimiye Dieudonne, Mahamadou lamine Bah, Hakim Kiwanuka, Denis Omedi, Ruboneka Jean Bosco na Dauda Youssif.
Abakinnyi ba APR FC ubwo bari bari kwishyushya mbere y'uko umukino utangira
Uyu mukino utorfoshye na gato niwo ugiye kubimburira imikino iyo kwishyura ku ruhande rwa APR FC na Kiyovu Sports. Mu gihe ikipe ya Kiyovu Sports yasoje imikino ibanza iri ku mwqanya wa nyuma APR FC zigiye guhangana yo yasoje imikino ibanza ari iya kabiri n’amanota 31.
Umukino uheruka guhuza aya makipe yombi, ikipe ya APR FC niyo yari yakiriye uwo mukino birangira inawutsinze ibitego 3-0.
Umukino wa none ikipe ya APR FC iramanuka mu kibuga yitezweho ibitangaza byinshi cyane ko ku isoko ry’igura n’igurisha yaguze abakinnyi batatu b’ibikurankota. Abakinnyi batatu bashya ba APR FC baza kwitegwa muri uyu mukino ni abanya-Uganda babiri Denis Omedi na Hakim Kiwanuka ndetse na Cheik Djibril Ouattra ukomoka muri Brukina Faso.
Ku isoko ry’igura n’igurisha ntabwo Kiyovu Sportrs yo yari yemerewe gusinyisha abakinnyi bashya gusa Intare FC ikina mu cyiciro cya kabiri yatije Kiyovu Abakinnyi batanu.
Abo bakinnyi harimoAbo bakinnyi ni Niyo David na Shema Thierry bakina hagati mu kibuga, Uwineza Rene usatira aca mu mpande ndetse na Dusengumuremyi Bertrand ukina inyuma ku ruhande rw’ibumoso. Muri abo bakinnyi harimo kandi Tabou Tegra Crespo, umuhungu wa Patrick Mafisango ufite izina rikomeye muri ruhago y’u Rwanda.
APR FC na Kiyovu Sports zigiye gucakirana mu mukino w'umunsi wa 16 wa shampiyona y'u Rwanda
TANGA IGITECYEREZO