Kigali

Mix Empire Entertainment , itsinda ry'aba DJ rije kuzamura umuziki nyarwanda mu tubyiniro

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:27/01/2015 17:46
0


Nyuma yo kubona ko indirimbo z’abahanzi nyarwanda zidacurangwa mu tubyiniro ku buryo bushimishije, DJ Kerb afatanyije na DJ Lenzo bashinze itsinda Mix Empire Entertainment rije gukemura iki kibazo ndetse no kuzamura muzika nyarwanda cyane cyane mu tubyiniro twa hano mu Rwanda.



Aganira na inyarwanda.com, DJ Kerb yadutangarije ko bashinze itsinda  rya Mix Empire Entertainment mu ntangirizo z’umwaka wa 2015.

 DJ MIX

Ikirango(Logo) cya Mix Empire Entertainment

Ikibazo cyo kudahabwa agaciro gafatika  mu tubyiniro kwa muzika nyarwanda , nicyo cyatumye DJ Kerb afatanyije na DJ Lenzo bashyira hamwe bashing itsinda. Yagize ati “Tujya gushinga iri tsinda ni uko twabonaga indirimbo z’abahanzi nyarwanda zihabwa igihe gito cyane mu tubyiniro, mfatanyije na Dj Lenzo twiyemeza gushinga itsinda rizakemura iki kibazo.

DJ Kerb

DJ Kerb

Nk’uko bakomeza babitangaza mu byo bazafasha ku iterambere rya muzika, harimo gucuranga indirimbo z’abahanzi nyarwanda ku bwinshi, kuzikorera injyana zibyinitse(Club mixes) ndetse no kujya bafasha abahanzi kumurika indirimbo zabo z’amashusho igihe zamaze kugera hanze(New Videos).

Uretse kumenyekanisha abahanzi nyarwanda no kubacurangira indirimbo zabo, Mix empire entertainment izajya ifasha abahanzi nyarwanda kubasha guhura no gusabana n’abafana babo.

DJ Lenzo

DJ Lenzo

Tuganira na DJ Lenzo yadutanagrije ko bateguye ibitaramo muri week end yo ku wa 30 /01/2015 kugeza ku itariki ya 01/02/2015 mu rwego rwo kumurika ku mugaragaro Mix empire entertainment bizakorerwa mu mujyi wa Kigali.

Ku munsi wo  ku wa gatanu igitaramo cyo kumurika itsinda rya Mix empire entertainment kizabera kuri Chapter One ku Kimihurura guhera I saa mbiri z’ijoro. Bukeye bwaho ku itariki ya 31/01/2015, igitaramo cyo kumurika iri tsinda kizabera kuri Aroha Club Kibagabaga, guhera I saa munani z’amanywa.

Equator

Equator

Kwinjira mu bitaramo byo kumurika iri tsinda ni Ubuntu

Igitaramo cya nyuma kikazaba ku cyumweru kuri LG (Equator club) I Remera guhera i saa tatu z’Ijoro. Muri ibi bitaramo byose kwinjira bikaba ari ubuntu. Team Empire ikaba ariyo itera inkunga ibikorwa bya Mix Empire Entertainment  kugira ngo bigera ku rwego rufatika.

DJ Kerb na DJ Lenzo barasaba abahanzi nyarwanda nibura gufungura umurongo ku rubuga rwa youtube(Chanel ), kugira ngo bajye babasha kuhakura indirimbo zabo nshya kuburo bworoshye, zifite umwimerere nabo babafashe kuzimenyekanisha mu tubyiniro. Ikindi ni ukubegera bagafasha mu kuzamura muzika nyarwanda mu tubyiniro nkuko babyiyemeje.

DJ Kerb yamenyekanye muri tubyiniro tunyuranye harimo  Papyrus,KBC, K Club, kuri ubu akaba akorera akazi ke kuri LG(Equator Bar). Mugenzi we DJ Lenzo na we yanyuze mu tubyiniro tunyuranye :Mama Africa(Cadilac), KBC, Downtown ,Aroha Club Club Kibagabaga , kuri ubu akaba abarizwa muri Chapter One Kimihurura.

Mix Empire Entertainment ikazajya ikora buri wa kabiri muri chapter One, Ku wa gatandatu muri Aroha Club naho ku  cyumweru bakazajya bakorera muri LG I Remera.

R.Christophe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND