Kigali

Ibimenyetso biranga inshuti mbi

Yanditswe na: KUBWIMANA Solange
Taliki:6/04/2025 20:48
0


Mu buzima bwa muntu akenera inshuti baganira, bakishimana mu bihe byiza, ariko no mu bibi zikamuba hafi, inshuti bagisha inama ndetse bakayisaba ubufasha mu bihe bikomereye. Ariko igitangaje ni uko abo wita inshuti bose, ubigenzuye wasanga wibeshya, hari inshuti mbi na gato kuri wowe.



Ushobora gutekereza ko uzi guhitamo inshuti nziza, kandi koko ku kigero runaka, uri mu kuri. Ikibazo gikunze kugaragara ni uko ushobora gutekereza ko umuntu ari inshuti nziza, nyamara atari yo, ukibwira ko akwitayeho kandi wibeshya. 

Ni ngombwa rero kumenya uko inshuti zitari iza nyanzo zitwara, Dore uko wabasha kumenya inshuti nziza n’izitari nziza nk’uko tubikesha ikinyamakuru Wiki How:

1.      Inshuti igukunda kuko hari icyo igushakaho: Ibi bishobora kugorana kubibona, kuko inshuti ziberaho gufashanya, ni ibisanzwe ko wafasha inshuti yawe, cyangwa nawe ikagufasha. 

Ariko hari inshuti ziza mu bihe byiza gusa, zikwibuka iyo wahembwe, ufite amafaranga menshi, zishaka ko uzihuza n’abandi bantu zikeneye cyangwa hari ikindi zikgukeneyeho.

Izi nshuti ni za zindi uhora witangira muri byose, nyamara zo zikakwirengagiza mu bihe bibi, barakuguza iyo bashaka amafaranga, ndetse bakanatinda kukwishyura cyangwa ntibakwishyure, ariko wowe bakaba nta n’ikintu na kimwe bagukorera. Aba rero mu by'ukuri si inshuti zawe, ahubwo bo bagufata nk’igikoresho cyabo, ntabwo mubyukuri baha agaciro kuba uri mu buzima bwabo.

2.      Inshuti yirebaho ku giti cyabo: ikizakubwira incuti nziza ni uko iba ihangayikishijwe no kumenya uko wiriwe, niba wari urwaye ikagerageza kumenya uko umunsi wawe wagenze n’ubwo itabasha kugusura, inshuti mbi rero zirebaho gusa, ntabwo rwose ziba zishishikajwe no kumenya uko wowe umerewe. 

Aba usanga bahora bivugaho, bagusaba ubufasha, bakubwira iby’ubuzima bwabo, ariko bakaba nta na rimwe baguha umwanya ngo bakumve. Ubucuti rero si ukwumva abandi, ahubwo bawe ukeneye umuntu ukumva, kandi akakwereka ko akwitayeho.

3.      Inshuti zikora ibitandukanye n’ibyo zivuga: akubwira ko agukunda ariko ntabikwereke, agusezeranya ko ari buguhamagare, ariko ntabikore, ahora akubeshya buri gihe. 

Mu guhitamo incuti ugomba kwitonda, umuntu uhora abeshya si mwiza na gato, uyu iyo ari incuti yawe, ahora akubabaza, buri gihe agahorana inzitwazo z’impamvu yakoze ikintu runaka, ugahora witeguye ko icyo mwemeranyije cyose n’ubundi ari buze afite urwitwazo rw’impamvu atabikoze uko mwabivuganye.

4.      Inshuti zitaguha agaciro: incuti imeze uku, iba izi ko ikintu utagikunda ariko ikagikora, kuko izi ko uri umuntu mwiza kandi witonda, ikarengera igakora ibyo itagomba gukora. Usanga akenshi avuga amagambo mabi, akagusebya mu bandi.

5.      Inshuti zikugurura ishyari ndetse zigahora zikuneka: ubundi incuti iba igomba kwishimira iteramber ryawe, zikakuba hafi. Ariko hari izindi ziba zimeze nk’aho muri mu ihangana, zishaka kumenya buri ntambwe uteye, zigahora zikuneka, ndetse rimwe na rimwe zikanagushyiraho ingenza. Izi ncuti rero ugomba kuzitondera.

6.      Inshuti zigira amatiku: Ntabwo rwose umuntu ugira amatiku ugomba kumugira incuti, ushobora kumva ntacyo bitwaye kuba aza akakubwira abandi bantu, akabavuga nabi imbere yawe, ariko igihe muzaba mutameranye neza, azagenda nawe akuvuge, ndetse anagusebye nk’uko abikorera abandi.

Mu by'ukuri ntabwo mu guhitamo incuti, ari ugupfa guhitamo umuntu ubonye wese, ahubwo ugomba no kubanza kureba ku ndangagaciro zawe, ukareba niba abo bantu ari abizerwa cyangwa niba koko bakwiriye kuba incuti zawe. 

Icyo abantu benshi batazi ni uko ari ab’agaciro, ibi binatuma bisuzuzguza, bakemera kugira inshuti zitabubaha, ndetse zibakoresha mu nyungu zabo bwite. Buri wese rero akwiye kuzirikana agaciro ke, ndetse agahitamo inshuti nziza.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND