Mbere gato y’uko Juvenal Habyarimana ahanurwa mu ndege yarimo ndetse agahita apfa, yari amaze igihe yikanga kwicwa.
Inama
y’Abaminisitiri yateranye ku wa 15 Werurwe 1990 ni yo yafatiwemo umwanzuro
ntakuka wo kumuha indege ngo ajye ayikoresha mu ngendo z’akazi, binaba n'igisubizo ku mutekano we yari afitiye impungenge.
Ubwo
Perezida Habyarimana yahabwaga iyi ndege, yari amaze iminsi agaragariza u
Bufaransa ko afite impungenge ku bijyanye n’umutekano w’ikibuga cy’indege cy’i
Kigali ku buryo ngo yari yaranasabye ko Abafaransa bamusanira radar yari
yarapfuye cyangwa bakaba bamuha indi nshyashya.
Raporo
yakozwe na Komisiyo yari iyobowe na Dr Mutsinzi Jean ku ihanurwa ry’indege ya
Habyarimana, igaragaza ko yapfuye yari amaze igihe abyiyumvamo ndetse akaba
yari yaragiye asubika ingendo zitandukanye nk’urwo gushyingura Melchior Ndadaye
wari Perezida w’u Burundi na Félix Houphouët-Boigny wa Côte d’Ivoire.
Iyi
raporo igaragaza ko Johann Scheers wari inshuti ya Habyarimana akaba
n’Umujyanama we mu by’Amategeko, yahishuye ko uyu mugabo yari yaramugaragarije
impungenge z’uko ashobora kwicwa.
Johann
Scheers yavuze ko muri Gashyantare 1994 Habyarimana yari yaramubwiye ko hari
ibyago byinshi byo kwicwa mu gihe yaba agiriye urugendo hanze y’igihugu, iki
gihe ngo yamubwiye ko u Bubiligi butakimuba hafi kuva Umwami Baudouin yapfa.
Mu
rwego rwo kuganira kuri iki kibazo, ngo Johann Scheers yamubwiye ko bazahura mu
muhango wo gushyingura Félix Houphouët-Boigny bakanabiganiraho bari kumwe
n’Igikomangoma cy’u Bubiligi, Phillippe.
Mu
buryo butunguranye ku wa 7 Gashyantare, Habyarimana ngo yaje kwanga ubu butumire
kubera impamvu z’umutekano.
Nyuma
yo kumva aya makuru Johann Scheers yabwiye Habyarimana ati “Bwana Perezida,
nizere ko ufite impamvu zumvikana kubera ko nta bundi buryo mfite
nabisobanura.”
Habyarimana
ngo mu kumusubiza yavuze ko ahangayikishijwe n’umutekano we. Ati “Mfite ubwoba
bw’uko hazagira ikimbaho nsohotse mu gihugu.”
Johann
Scheers yavuze ko Habyarimana yari afite impungenge z’uko indege ye yahanurwa
mu gihe yaba agiriye urugendo hanze y’igihugu.
Nyuma y'igihe afite ubwoba ko abamuri hafi bamwica, Perezida Juvenal Habyarimana yishwe mu ijoro ryo ku wa 06 Mata 1994 ndetse Jenoside yakorewe Abatutsi ihita itangira ku mugaragaro
TANGA IGITECYEREZO