Umuraperikazi Young Grace usanzwe unafite indi mpano yo kumenya kudoda no guhimba imyambaro itandukanye yiganjemo ikozwe mu bitenge, kuri ubu yatangije umushinga wo gutoza abana b’abakobwa kudoda.
Young Grace avuga ko kugeza ubu afite abakobwa bagera ku munani, yatangiye kwigisha kuva ibiruhuko binini byatangira ndetse bakaba bamaze kugera ku rwego rushimishije.Uretse kuba yarifuje kubasangiza ubu bumenyi mu rwego rwo kugira ubumenyi n’impano nyinshi zitandukanye, Young Grace avuga ko ibi bagomba kubikora mu buryo bubabyarira inyungu bikaba byabateza imbere bose.
Mu kiganiro n’inyarwanda.com, twabajije uyu muraperikazi aho yakuye iki gitekerezo, maze mu magambo ye, Young Grace agira ati “ Ni ugufasha abakobwa bagenzi banjye bagire indi mpano donc kugira ikintu bazi gukora, kandi harimo ababikunda, burya iyo wambaye ikintu widodeye biba ari byiza uba wumva uberewe, icyo utekereje ugikora uko ubishaka, birenze kubwira umuntu ngo abigukorere. So, rero akaba ari abana babikunze nkaba nshaka kugirango mbafashe nkore nka company ijyanye n’ibintu nk’ibyo ng’ibyo bya fashion.”
Akomeza agira ati “ Intego ni ukuba nabo bakwibikaho iyo mpano yo kudoda, bakabikora nka business, ni nka business twishingiye, turimo dushaka gutangiza.”
Ubusanzwe Young Grace yemeza ko afite ubumenyi buhagije bwo kuba yabasha kwidodera utuntu n’utundi harimo imyenda yo kwambara idoze mu gitenge cyangwa mu gitambaro, ashobora gutaka inkweto mu gitenge, ashobora gukora amaherena,noeud,cravat byose mu bitenge, ibi byose ngo akaba yarabitojwe na nyirakuru. Young Grace ati “ Njyewe ibi mbizi kuva cyera nkiri muto, nari mfite umu grand mere wanjye wanyigishaga kudoda, na tumwe muri turiya twenda two muri Guma Guma ninjye watwidoderaga.”
AMAFOTO YA YOUNG GRACE N'ABAKOBWA BE BAMARANYE AMEZI ATATU
Icyo bahuriyeho bose, ngo ni ukuba basanzwe bakunda uyu mwuga wo kudoda
Young Grace avuga ko kudoda yabitojwe na nyirakuru, ariko kuri ubu akaba yiyemeje kubibyaza inyungu ndetse bikanafasha abandi bakobwa bagenzi be
Uyu muraperikazi akaba atangaza ko arimo yiga neza izina agomba kwita komyanyi ye, ubundi agashaka ibyangombwa byose akanabasha kuyandikisha, maze igatangira gukora mu buryo buzwi
Nizeyimana Selemani
TANGA IGITECYEREZO