Kigali

Ese kwa Yampano inkono yahiriye igihe cyangwa Hit iri kumuheza umwuka?

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:12/01/2025 18:12
0


Mu byumweru bibiri gusa, umuhanzi Yampano amaze kugaragaza guhuzagurika cyane cyane bigendanye n’uko izina rye ryaba ryarazamutse cyane kandi mu gihe gito atabyiteguye.



Ubaze umunsi ku wundi, ni iminsi 12 irashize izina Yampano ritumbagiye rikigarurira imitima y’abantu benshi ahanini bitewe n’uburyo yitwaye mu gitaramo “New Year Groove and Album Launch” cy’umuhanzi The Ben.

Mbere y’uko ataramira muri iki gitaramo, umuhanzi Yampano yavuze ko The Ben abaye amutumiye yakora ibintu bidasanzwe muri BK Arena ndetse ku bw'amahirwe ye bigenda neza nk’uko yari yabyitangarije bituma abantu bamubona nk’utica umugambi.

Nyuma y’uko akoze ibyo bitangaza muri BK Arena, abantu bakomeje kumukurikirana bya hafi ari nako bagenzura ibikorwa bye nk’umuhanzi wari uri kuvugwa cyane.

Muri iki gihe nubwo ari gito, kenshi byagaragaye ko waba ari umutwaro Yampano yikoreye nyamara nta bitugu bigari byo gutwaraho uyu mutwaro benshi bifuza ariko batazi uko uvuna.

Ku ikubitiro, umuhanzi Yampano yahise avuga ko atazi Bruce Melodie bituma abantu batangira kumwataka bavuga ko yaba ari ukwihenura kuko uwo Bruce Melodie avuga ko atazi, yanditse kera amusaba ko basubiranamo imwe mu ndirimbo ze.

Baca umugani ngo “Umanika agati wicaye wajya kukamanura ugahaguruka”. Nyuma yo kubona ko yakoze amakosa, Yampano yaje kwivuguruza avuga ko abantu bamwumvishe nabi nyamara we yarashakaga kuvuga ko atazi Bruce Melodie.

Aha byari nyuma y’uko abafana ba Bruce Melodie bamwihakanye ndetse yewe n’aba The Ben batangiye kugira amacyenga bibaza niba adashobora kuzihakana The Ben mu gihe hari indi ntambwe yaba ateye.

Nyuma yo kuririmbira muri BK Arena, Yampano yagize ibitekerezo byinshi bigamije kubyaza umusaruro ubwo bwamamare bwe harimo gushyira hanze indirimbo akananirwa kuyimenyekanisha muri icyo gihe ahubwo aho ageze akora ibiganiro yakamenyekanishirijemo indirimbo ye agatwarwa uko abamutumiye bashaka.

Akiva ku rubyiniro, Yampano yahise yisanga yashyize hanze indirimbo yise “Meterese” yakoranye n’umuraperi Bushali. Iyi ndirimbo yagiye hanze mu buryo bw’amajwi gusa nta mashusho ifite.

Mu gihe iyi ndirimbo itari yamara akanya ngo abantu bumvirize uburyohe bwayo, Yampano yahise yongera agarura indirimbo ye “Icyomanzi” yakoze mu mwaka ushize ariko ntiyarebwa nk’abantu benshi cyane.

Ni indirimbo yongeye kugarura kuri YouTube byibuze atayikoreye amashusho ku buryo benshi mu bafana be bakururwa no kujya kureba amashusho yayo cyane ko benshi mu bahanzi bagiye bakoresha ubu buryo kandi bigatanga umusaruro.

Si ibyo gusa, Yampano amaze kuririmba mu tubari turenga 3 mu gihe cy’iminsi 12 gusa. Nk’uko bisanzwe, nta muntu wishyurira kwinjira mu kabari ahubwo aragura akongezwa bitewe n’ibyateguwe. 

Mu gihe wasubira muri BK Arena, wakwica (Wakwemeza nk'uko Yampano yabitangaje mbere yo kwemererwa kujya ku rubyiniro muri BK Arena) bande kandi mubana mu tubari? 

Bimwe mu byo abakunzi b'umuziki bibaza.

Igikundiro Yampano yakuye muri BK Arena, yagiye agitambagiza mu tubari dutandukanye muri Kigali aho nyuma byazagorana ko ikindi gihe agiye gukora igitaramo yabona abantu kuko n'ubundi basanzwe bagura byeri bakongezwa umuziki we cyangwa se basangira byeri mu kabari kamwe.

Nta muntu uteganya igihe inyenyeri ye izakira ariko habaho guteganya uko wayibungabunga mu gihe yaba yatse. Kutagira abamugira inama z’uburyo bwo kubungabunga inyenyeri ye yatse, biri mu biri gukoma mu nkokora Yampano.

Haba ibiganiro byo gutwika, ibikorwa by’umuziki arimo akora n’ibirori bya hato na hato, ni bimwe mu biri gutuma ikuzo Yampano yari afite riyoyoka gake gake nubwo benshi mu bantu bakimurangamiye ariko siko bose baba babaye abakunzi.

Ihene iracyahebeba Yampano yayifatirana?

 Yego! Mu minsi 12 ishize gusa ntabwo ari myinshi ku buryo ibyangiritse bitakosorwa. Kwiyumva nk’umuhanzi uhanzwe amaso ndetse ukamenya no kwitwara nk’abo bahanzi, ni bimwe mu byatuma Yampano akomereza ku muvuduko ariho magingo aya.

Mu gihe yabona amahirwe yo kubona abajyanama mu muziki ndetse hakaba hagira umushoramo amafaranga akamushyira ku rwego (Standard) rwo hejuru, ni umwe mu bahanzi bagaruza vuba ayashowe mu gihe abona ibyo yifuza ngo akore ibintu byiza.

Kwirinda huti huti no gushaka kwemeza abantu ni bimwe mu bishobora gukora ku muhanzi Yampano kuruta uko yakora bike byiza abantu bakeneye.

Mu gihe atahindura umujyo wa huti huti, Yampano  ashobora kwisanga yasoromye ibimusumba.


Yampano aherutse kwandikira amateka muri BK Arena


Yampano akomeje kugaragaza guhuzagurika cyane mu gihe gito amaze ahanzwe amaso n'abantu bose


Reba uko Yampano yitwaye mu gitaramo 'New Year Groove and Album Launch' muri BK Arena

">

Reba indirimbo 2 zikozwe mu buryo bw'amajwi Yampano yahise ashyira hanze huti huti

">

">

Reba indirimbo "Icyomanzi" ya Yampano imaze umwaka hanze
">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND