Umuhanzi Jay Polly wegukanye igihembo gikuru cya Primus Guma Guma Super Star umwaka ushize wa 2014, ni umwe mu barimo kwifashishwa mu gukangurira abanyarwanda kubungabunga ibudukikije, kugendana n’iterambere no kwivana mu bwigunge hakoreshejwe imbaraga z’imirasire y’izuba.
Mu gihe hirya no hino mu byaro bitarabasha kubona amashanyarazi hakigaragara abakigorwa no kuba mu bwigunge, itsinda ry’abantu biyemeje gukwirakwiza amashanyarazi akoreshwa n’ingufu z’imirasire y’izuba bafatanyije n’umuhanzi Jay Polly bakomeje kugenda bigisha abaturage ibyiza byo gukoresha izo mbaraga ndetse n’akamaro byagirira umuryango nyarwanda harimo no kubungabunga ibidukikije.
Abaturage barakangurirwa kwitabira gukoresha ingufu zituruka ku mirasire y'izuba bakivana mu bwigunge
Kuwa gatandatu w’icyumweru gishize uyu muhanzi yari aherereje ikipe y’abantu basakaza amatara ya Waka Waka, berekeje mu Ntara y’Amajyaruguru ahahoze hitwa muri Byumba maze bagenera ubutumwa abahatuye buherekejwe n’ibihembo ku bantu babashije kwitabira gukoresha aya matara, mu bihembo byatanzwe hakaba harimo n’amagare.
Abitabiriye gukoresha ingufu zituruka ku mirasire y'izuba bahawe ibihembo birimo n'amagare
Uretse ibihembo byatanzwe, hanatanzwe ubutumwa butandukanye bwakanguriraga abaturage gukoresha aya matara akoresha imirasire y’izuba, umuhanzi Jay Polly akaba yarabaganirije ndetse aranabataramira, yiyemeza kuzakomereza no mu zindi ntara hirya no hino bagasobanurira abanyarwanda uko bakwivana mu bwigunge babikesha ingufu zituruka ku mirasire y'izuba.
TANGA IGITECYEREZO