Kigali

Gasigwa Jean Claude wari nimero ya mbere mu mukino wa Tennis mu Rwanda yitabye Imana aguye mu myitozo

Yanditswe na: Alphonse Mukundabantu
Taliki:8/01/2015 13:03
31


Gasigwa Jean Claude umukinnyi wakiniraga Tennis muri Cercle Sportif de Kigali (CSK) mu Rugunga ndetse akanahatoreza abana, yitabye Imana ubwo yarari kuhakorera imyotozo maze yitura hasi ahita ashiramo umwuka.



Nk’ uko twabitangarije n’ abo bakorana twasanze ku bibuga bya tennis aho nyakwigendera yitorezaga ndetse akanahatoreza abana umukino wa Tennis, bavuze ko nyakwigendera yahageze mu gitondo akora imyitozo yo kwiruka aho yarimo azenguruka ikibuga

Umwe mu bana batozwaga n’ uyu mugabo witwa Abraham yagize:” yaje kwirukanka yirukanka ari wenyine tugiye kureba dusanga aryamye munsi ya escalier tugiye kureba dusanga yashizemo umwuka

Undi mwana nawe twasanze kuri Cercle Sportif yagize ati:” twabanje kumwoherereza indirimbo kuri telefone ye hanyuma atubwira ko agiye kuba azenguruka ikibuga natwe tujya kuba dukina tennis. Ubwo twari turi gukina tennis, coach Tony yazamutse aza kutubwira ko hari ikibazo kivutse tuhageze dusanga araryamye. Kuko Tony atari yamwegereye kuko yari wenyine haje undi muntu bamwegereye basanga yapfuye

abana

Aba ni bamwe mu bana bitoreza tennis kuri Cercle sportif mu Rugunga aho nyakwigendera yaguye

Aba bana kandi bavuze ko nyakwigendera yari yarababwiye ko hari amarushanwa akomeye cyane arimo kwitegura kandi ashaka kuzitwara neza akaba yaramze iminsi akora imyitozo ikomeye

Ubuyobozi bw’ ikigo cya Cercle Sportif Rugunga bwatangarije Inyarwanda.com ko Gasigwa yikubise hasi ubwo yarimo akora imyitozo nk’ uko bisanzwe hanyuma akaza kwikubita hasi, bakaba bakeka ko ari umutima wahagaze

Gasigwa Jean Claude yavutse tariki ya 8 Nyakanga 1983 akaba yari afite imyaka 31 y’ amavuko,yatangiye gukina umukino wa tennis kuva mu mwaka wa 1999.

gasigwa

Gasigwa Jean Claude yagiye ahagararira u Rwanda mu marushanwa atandukanye kandi akitwara neza cyane, yari nimero ya mbere muri uyu mukino mu gihugu cy' u Rwanda

Gasigwa Jean Claude yabashije kwegukana  irushanwa  rya Uganda Open mu  mwaka wa 2009 na 2013, irya Kenya Open mu 2008, irya Goma Open mu 2012 yegukanye kandi irushanwa rya ITF/ Money circuit ribera mu Rwanda inshuro zigera kuri 7, yagiye ahagararira u Rwanda mu mukino wa Tennis mu gikombe cy’ isi  bakunze kwita  Davis Cup inshuro igera kuri 7 mu gihe yari amaze akina umukino wa Tennis

Alphonse M.PENDA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • HABIMANA Olivier10 years ago
    Birababaje cyane. Twihanganishije umuryango we n'abakinnyi ba tennis bose muri rusange. Imana imwakire mu bayo.
  • irambona severin10 years ago
    Que la terre lui soit legere
  • 10 years ago
    imana imwakire twamukundaha.
  • umutoni10 years ago
    Imana imuhe iruhuko ridashira,claude yari umuntu mwiza cyane
  • aline10 years ago
    yari asigaye ari we wenyinyine mumuryango wiwabo none nawe arapfuye ntakundi lmana imwakire! umuryango we urazimye
  • Christian10 years ago
    Iman imuhe iruhuko ridashira kandi ikomeze abo mu muryango we
  • che10 years ago
    Imana ikwakire mu bayo.
  • Uwera Grace10 years ago
    Imana imwakire mubayo.
  • 10 years ago
    Aruhukire mu mahoro i Jabiro kwa Jambo
  • Didier10 years ago
    Imana imwakire mubayo Claude yari umwana mwiza ntaribi rye kandi agiye ari gushaka uburyo aharanira ubundi butwari nkuko yahoraga abiharanira .
  • mwamba from Houston texas 10 years ago
    Birababaje cyane urupfu rwa cloude imana imuhe iruhuko ridashira
  • izicyonkwiye asia10 years ago
    sorry nubwonjye ntamuzi ark Imana imwakire mubayo.
  • izicyonkwiye asia10 years ago
    sorry nubwonjye ntamuzi ark Imana imwakire mubayo.
  • Gato keza10 years ago
    Imana imwakire
  • uwimbabazi Lulu10 years ago
    agiye hakirikare kuko yarakiri muto ariko Imana yamukunze kuturusha let him rest in peace
  • pedro someone10 years ago
    Imana imuhe iruhuko ridashira famille ye yihangane
  • alaine10 years ago
    umuntu yyabyutse ari muzima, ajya mu myitozo, rimwe kuri rimwe aba arapfuye.makes you think "what is life?" may he RIP
  • pazzo10 years ago
    R I P
  • 10 years ago
    RIP
  • abah almatimula10 years ago
    oh my God imana imuhe iruhukoridashira jye nkishutiye magara nabashije kumva ijamborye ryanyuma nzamwitura ibyoyankoreye kubanabe asize imana imuhe iruhuko ridashira emen



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND