Nyuma y’uko Miss Rwanda 2012 Mutesi Kayibanda Aurore aje ku rutonde rw’abakobwa 50 bahatanira ikamba ry’umukobwa uhiga abandi mu bwiza bujyanye n’imyambarire no kuberwa (Miss Fashion Beauty Universal) ubu yamaze gutsinda mu majojnjora aho yaje mu bakobwa 15 basigaye muri aya marushanwa.
Nyuma y’uko abategura aya marushanwa batangije amatora y’ibanze kuri paje(page) yabo yo ku rubuga rwa Facebook aho hagombaga kusigara abakobwa 15 gusa muri 50 bahatanaga, Miss Kayibanda Mutesi Aurore uhagarariye u Rwanda muri aya marushanwa yabashije kuza mu bakobwa 15 bakomeje.
Nk'uko byagaragajwe n'abategura aya marushanwa, Miss Aurore yatowe ku nshuro ya cyenda mu bagomba guhatanira iri kamba
Aba nibo bakobwa 15 batsinze mu bakobwa 50 bahatanaga
Miss Aurore yari yaje mu bakobwa 50 bagombaga gutoranywamo 15 ba mbere
Miss Aurore(Miss Rwanda 2012) niwe uhagarariye u Rwanda mu marushanwa ya Miss Fashion Beauty Universal 2014
Aba bakobwa 15 batowe harimo na Miss Kayibanda Mutesi Aurore nibo bazahatanira ikamba ry'umukobwa uhiga abandi mu bwiza,imyambarire ndetse no kuberwa mu mwaka w'2014.
Robert N Musafiri
TANGA IGITECYEREZO