Nyuma yo guhabwa uburenganzira bwabo abagore b’ibishegabo(bafite imyitwarire nk’iy’abagabo) bo mu gihugu cya Bangladesh bakoze imyiyerekano yo kwizihiza no kwishimira uko bateye ndetse n’uburenganzira bwabo.
Imihanda yo mu mjyi wa Dhaka yari yigabijwe n’aba bagore ubusanzwe bazwi ku izina rya Hijras aho bari bitwaje ibyapa n’ubutumwa bwo kwamagana ivangura n’ihohoterwa ribakorerwa.
Abagore b'ibishegabo bari babucyereye mu myiyereko
Ibishegabo birenga igihumbi nibyo byari byabukereye
Aba bagore basaba ko ivangura ribakorerwa ryahagarara
Bavuga ko ntawe ukwiye kubahora uko bavutse
Bavuga ko n'ubwo ari abagore ariko bisanze bafite imico nk'iy'abagabo kandi ko ntawe ugomba kubibahora
Abandi baturage bari babahaye rugari ngo biyerekane
Aba bagore bavuga kandi ko bagomba guharanira uburenganzira bwabo
Bari bitwaje ibendera ry'igihugu cya Bangladesh mu rwego rwo kwerekana ko nabo bakunda igihugu cyabo kandi ko ari abaturage nk'abandi
Bagaragaje kandi zimwe mu mpano bafite
Iyi myiyereko yabaye mu mutuzo nta nkomyi
Ubusanzwe iyo umuntu avutse ari umuhungu cyangwa ari umukobwa bibaho ko akura agira imico itandukanye n'iy'abandi.Niba ari umuhungu ugasanga afite imico nk'iy'abakobwa yaba umukobwa nabwo ugasanga afite imico nk'iy'abahungu.Aba bantu bitwa "Transgender"mu rurimi rw'icyongereza.
Hari abavuga ko iyi mico atari iyo umuntu avukana ahubwo ari iyo umuntu yiga akuze.Wowe ubyumva ute?
Robert N Musafiri
TANGA IGITECYEREZO