FPR
RFL
Kigali

UMUGANI-UBWENGE BWA BAKAME

Yanditswe na: Denise Iranzi
Taliki:24/09/2014 15:43
10


Umunsi umwe Bakame yasanze umugabo w'umunyabwenge mu ishyamba iramubwira iti “Ubwenge bwawe butuma utegeka iri shyamba n'ibirituye, none reka ngire icyo nkwisabira.”



Uwo mugabo abaza Bakame ati “Urifuza iki?” Na yo iti “Ndagusaba ko unyongerera ubwenge kugira ngo mburushe izindi nyamaswa zose.”Umugabo amaze gutekereza arayisubiza ati “Enda iki giseke uzanyuzurizemo inyoni, iki cyansi uzanyuzurizemo amata y'imbogo, uzanzanire n'inzoka ireshya n'iyi nkoni. Nubibona, uzaze nkongerere ubwenge.”

Bakame ibatura ibyo bintu uwo mugabo yari ayihaye, ijya ku mugezi aho inyamaswa zose zikoranira zishotse. Amashoka ageze, inyoni ziza ziririmba umusubizo, maze Bakame isohoka aho yari yikinze, irivugisha iti “Ashwi da! Ntibishoboka kuzura aha! Yarambeshye!”

Inyoni zibyumvise ziti “Bakame uravuga uduki?” Bakame iti “Hari uwambeshye ngo mushobora kujya muri iki giseke mukacyuzura; ariko jye ndabona bidashoboka.” Inyoni ziti “Genda Bakame uri umunyamashyengo! Reka tukwereke!” Iya mbere irinjira, iya kabiri yicokamo, iya gatatu itaho, bityo bityo kugeza igihe igiseke cyuzuriye. Nuko Bakame ikubitaho umutemeri, irarumya, ihisha igiseke iruhande rw'umugezi, irinumira.

Muri ako kanya, imbogo na yo irashoka. Bakame iyibonye iti “Yoo! Yewe ga Baka! Mbega ngo abantu barakubeshya! Ibi bishoboka bite? Nabyemera nte?” Imbogo irayisubiza iti “Uravuga uduki Baka?” Bakarne iti “Ndeka ntibishoboka!” Imbogo iti “Ese ni ibiki?” Bakarne iti “Nateze n'umuntu anyemeza ko ushobora kuzuza iki cyansi amata da! Ariko jye mbona ko bidashoboka.” Imbogo iti “Ishyengo ryawe ndarizi!” Bakame izunguza umutwe iti “Ntibishoboka rwose!” Imbogo iti “Reka nkwereke.”

Nuko igira itya ihagarara hejuru y'icyansi, yivuruganyirizamo mu kanya kiba kiruzuye. Bakame iti “Uransinze koko!” Iherako iterura icyansi igishyira iruhande rwa cya giseke cyuzuye inyoni.

Bidatinze inzoka iba irashotse. Bakame iyibonye itangira kwiteresha intambwe kuri ya nkoni, imwe, ebyiri, eshatu.... Iti “Ndiruhiriza ubusa, ntibishoboka!” Inzoka irahagarara, ibaza Bakame iti “Bite Baka?” Na yo iti “Reka numiwe! Umuntu yambwiye ko ushobora kureshya n'iyi nkoni kandi nsanzwe nkuziho ubugufi.” Inzoka ikubita agatwenge! Iti “Ibyo na byo!”

Iherako yirambika iruhande rwa ya nkoni. Bakarne ntiyazuyaza ihita iyihambiraho.  Nuko ifata ibyo yatumwe byose irikorera no kwa wa muntu. Abibonye arumirwa! Amaze kwiyumvira, abwira Bakame ati “Nkongereye ubwenge ku bwo ufite naba ndi igicucu! Gumana ubwo ufite burahagije.” Nuko Bakame ibonye ko hariho izindi nyaryenge ziyirusha, yikubura ishengurwa n'ishavu ry'uko yagokeye ubusa.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • king9 years ago
    hahahahah muradushimisha nukuri peeeeeeeeeee akakantu nagaherukaga kera cyane murakoze kdi muraturyohereza mu makuru mujya muduha
  • florence uwase8 years ago
    i yo story irasekeje kandi irababaje so mwarakoze kutugezaho iyi story kandi munjye muzatwandikire nindi kukoarimwembe mubifitiye ubuhanga
  • Niwemugeni khadidja6 years ago
    Murakoze kutugezaho iyi migani
  • Mugeni khadidja6 years ago
    Murakoze kutugezaho iyimigani
  • Mukeshamahoro Immaculee6 years ago
    murakoze cyane iyimigani nimyiza
  • ntakirutimana David 5 years ago
    Ni ukiri mutugezaho inkuru zishimishije cyane mukomerezaho nzakomeza kubakurikira
  • Innocent byayesu 4 years ago
    Igitekerezo nuko mwandushakira imigani myishyi murakoze nawuherukanga kera murakoze peeeeeeeee thank you so much
  • Munyanshoza1 year ago
    Mukomere aha kutubwira ibitwubaka.
  • nsanzimanachadrak1 year ago
    Iyinkuru yanshimishije cyane ndashimira Bakame n umugabo ufite ubwenge
  • DIANE2 months ago
    UBUDISEIYOAYIHAUBWENGEIKAGIRABYINSHIMURAKOZE





Inyarwanda BACKGROUND