Kuwa gatandatu tariki 13 Nzeri 2014 nibwo muri Hoteli Serena ya Kigali habaye igitaramo kidasanzwe kimenyerewe mu Rwanda cyari cyiswe “Hobe Rwanda”, ibyakibayemo bikaba bikwiye kuba isomo rikomeye mu banyarwanda b’ingeri zitandukanye baba abahanzi, abashoramari, abafana n’abategura ibitaramo.
Iki gitaramo cyitabiriwe na benshi cyane, hari byinshi byiza byakibayemo bikwiye kuba isomo ryateza imbere u Rwanda muri rusange ariko cyane cyane muzika by’umwihariko, uretse ibyiza byabayemo ariko hari n’amakosa yagaragayemo ariko nayo ubwayo akwiye kuba isomo, bikaba urugero rw’ibikwiye kwirindwa mu itegurwa ry’ibitaramo. Muri ibyo byose, twabakusanyirije bimwe mu bintu by’ingenzi bikwiye kuba isomo ryafasha mu iterambere ry’igihugu na muzika by’umwihariko, cyane ko iterambere rya muzika ari kimwe mu byateza igihugu imbere.
Might Popo n'itsinda rye bari mu bataramiye abantu bakanyurwa muri iki gitaramo
Imyambarire, ibicurangisho n'imibyinire bya Kinyarwanda nibyo byaranze igitaramo
1. Kwitabaza abayobozi n’ibyamamare mu kwamamaza ibitaramo
Ubwo iki gitaramo cyatangiraga gutegurwa, abayobozi n’ibyamamare bitandukanye bagiye bagaragara bamamaza igitaramo bavuga ko nabo bazaba bahari, ubu bukaba ari uburyo bwiza bwo gukoresha itangazamakuru n’abantu bakundwa kandi bakurikirwa na benshi bigaragara ko icyo bavuze cyakirwa neza n’abatari bacye.
Minisitiri Joseph Habineza ni umwe mu bayobozi bitabajwe
Masamba Intore nawe yerekanaga ko azaba ahari
Uyu ni Miss Akazuba Cynthia
Diogene bamwe bazi nka Atome cyangwa Gasumuni nawe ni umwe muri benshi bitabajwe
2. Abayobozi n’abantu biyubashye bo mu Rwanda bashyigikira cyane ibintu bijyanye n’umuco
Abayobozi benshi bitabiriye iki gitaramo ndetse n’abantu biyubashye bari benshi cyane, ibi bikaba bigaragaza ko gutegura ibitaramo n’ibirori bijyanye n’umuco gakondo w’u Rwanda ari uburyo bwo guha ikaze abantu bishoboye kandi bafite ubushobozi kuburyo bagira uruhare mu gushora imari no guteza imbere muzika nyarwanda. Uretse no gufasha mu buryo bw’inkunga cyangwa gushora imari, ni naryo banga ryo gutuma nabo bagira ibitaramo bisangamo bakanezerwa.
Ambasaderi Mitali Protais ni umwe mu bitabiriye igitaramo kandi wagaragaje kwishima cyane
Umuyobozi w'umuco muri Minisiteri y'umuco na Siporo Lauren Makuza yitabiriye "Hobe Rwanda"
Kalisa Rugano; umwe mu baharanira iteka iterambere n'ubusugire bw'umuco nyarwanda
Nkuranga Alphone uyobora inama y'igihugu y'urubyiruko nawe yari ahari, yarakebukaga akareba uko intore zihamiriza
Miss Mutesi Aurore nawe yitabiriye iki gitaramo
3. Abanyarwanda bakunda cyane iby’iwacu kuruta ibyo dukomora mu mahanga
Ibyishimo, urugwiro n’akanyamuneza byagaragaye mu bitabiriye iki gitaramo, nta kindi gitaramo cyo mu Rwanda byari byagaragaramo bityo ibi bikaba byerekana ko muzika nyarwanda y’umwimerere kandi yibanda mu muco wacu gakondo ikundwa kandi iryohera amatwi n’amaso by’abanyarwanda. Ibi rero bikwiye kwigisha abahanzi kumenya ibyo abanyarwanda bakeneye cyane kuburyo n’uwakora injyana n’umuziki w’ahandi ataburamo agakeregeshwa k’umuco nyarwanda, ibyo bikaba byatuma arushaho kwigarurira imitima ya benshi baba abakunda ibigezweho ndetse n’iby’umuco nyarwanda gakondo.
Iki gitaramo kitabiriwe n'abantu benshi cyane kandi barakishimiye muri rusange
4. Ikibazo cy’ibyuma n’amajwi gikwiye kuvugutirwa umuti uhamye
Burya ngo nta byera ngo de, iki gitaramo n’ubwo cyitabiriwe kandi kikagenda neza, umuhanzi Masamba Intore ntiyabashije kuririmba kandi yari ategerejwe na benshi basanzwe bamukunda, ibi bikaba byaratewe n’ikibazo cy’ibyuma n’amajwi bitari bimeze neza kuburyo yanze ko umwimerere w’ijwi rye utakara agaha abari bitabiriye igitaramo ibyo atari yateguye. Iki kibazo si ubwa mbere kibayeho mu Rwanda kandi si uko habuze abakoresha ibyuma cyangwa ibyuma bijyanye n’igihe, ahubwo ikibazo cy’ingutu ni uko bidahabwa umwanya uhagije ngo ababitegura basuzume kandi batunganye neza ibijyanye n’amajwi mbere y’uko igitaramo gitangira, ugasanga bigiye gukorwa ku munota wa nyuma bikaba intandaro yo kubihiriza ababa bitabiriye igitaramo.
Abagize Gakondo Group bari bitezwe, gusa Masamba we yaje kwanga kuririmba kubera amajwi atari ameze neza
Ijwi rya Teta Diana rikundwa n'abatari bacye
5. Umuziki nyarwanda ntiwasigaye inyuma ahubwo u Rwanda rwasigaye inyuma mu muziki w’abandi
Ibihugu bizwiho kugira muzika yateye imbere, uwabaha kuvuza inanga, guhamiriza, gucuranga umuduri n’icyembe ndetse n’ibindi bigaragara mu muziki nyarwanda gakondo, ntawashidikanya ko byabananira ndetse bakisanga barasigaye inyuma muri ibyo kuko nyine atari ibyabo. Umuziki nyarwanda rero nawo muri rusange ntiwasigaye inyuma, ahubwo mu gihe dushaka kwigana umuziki w’abandi tuzahora tubari inyuma kuko twigana abamaze gutera imbere. Mani Martin, Masamba Intore n’abandi baririmba umuziki ufite aho uhuriye n’umuco nyarwanda, ni bamwe mu bahanzi bafite impano n’ubuhanga kuburyo bahiga amahanga mu gihe buri wese yaba agiye kuririmba umuziki wibanda ku by’iwabo.
Mariya Yohana uzwi cyane mu ndirimbo ye "Intsinzi" ni umwe mu bashimishije imbaga yari muri Serena Hoteli
Igitaramo cyari kiyobowe na Diogene uzwi ku izina rya Atome cyangwa Gasumuni
Mani Martin yashimishije abantu cyane muri "Hobe Rwanda"
Mu bashimishijwe n'igitaramo nyarwanda harimo n'abanyamahanga
Itorero Inganzo Ngari ryerekanye ubuhanga n'ubunararibonye bihebuje muri iki gitaramo
Abakunzi b'itorero Inganzo ngari bari basubijwe
Inganzo Ngari bagiye bagaragara mu myambaro ya Kinyarwanda itandukanye
Manirakiza Théogène
Photos: Cyril Ndegeya
TANGA IGITECYEREZO