Nyuma y’imyaka 10 itorero Bethesda Holy Church rimaze ritangiye rikorera ku Muhima mu gikari cya Yamaha, kuva kuri icyi cyumweru mu gitondo abakristo bose b’iri torero n’inshuti zaryo bazatangira gusengera mu nyubako yabo nshya iri mu murenge wa Kinyinya, akagari ka Kagugu umudugudu wa Kadobogo.
Nk’uko twabitangarijwe na Eric Uwayesu umuvagabutumwa usengera mu itorero Bethesda Holy Church, ngo iyi nyubako y’uru rusengero bagiye gusengeramo bwa mbere yabatwaye amafaranga y’u Rwanda arenga Miliyari, hejuru ya 85% akaba yaratanzwe n’akirisitu b’uru rusengero naho andi akaba ari ubafasha bw’inguzanyo babonye muri Banki bazishyura.
Urusengero Bethesda Holy Church ni rumwe mu nsengero nini zibarizwa mu mujyi wa Kigali aho rufite abakirisitu bari hejuru ya 4000, rukaba rwararanzwe no gukura vuba no kwaguka, rukaka ruzwiho gutegura ibitaramo n’ibiterane binini kandi byitabirwa. Rufite Korale zigera kuri 4, ndetse n’umubare munini w’urubyiruko, rukaba ruyoborwa na Pasiteri Rugamba Innocent unasanzwe afite ibikorwa bindi byinshi by’ubucuruzi dore ko ari umwe mu bashumba bafite amafaranga atari make ariko atavana mu rusengero.
Inyubako nshya y’uyu rusengero bazasengeramo kuri iki cyumweru yicaza abantu barenga 5000 kandi bicaye neza, ubuyobozi bwa Bethesda Holy Church bukaba buri gutegura igikorwa kinini cyo gutaha no gufungura ku mugaragaro uru rusengero barumurikira Imana.
Patrick Kanyamibwa
TANGA IGITECYEREZO