Nk’uko byari bisanzwe, inyarwanda.com mu rwego rwo kwereka abaturarwanda ndetse n’amahanga aho u Rwanda rugeze mu iterambere cyane cyane iry’imyubakire n’ibikorwaremezo byose muri rusange igenda isura imijyi itandukanye duhereye ku yahoze ari amaperefegitura 12.
Muri rusange iyo dusura iyi mijyi herekanwa uko isa n’uko yubatse, aho tumaze kugera ni mu mijyi ya MUSANZE na GICUMBI yo mu ntara y’Amajyaruguru, HUYE na MUHANGA yo mu ntara y’Amajyepfo naho mu ntara y’Uburasirazuba twageze i RWAMAGANA na NGOMA ndetse no kuri iyi nshuro tukaba twabagereye mu mujyi wa NYAGATARE
Nyagatare ni akarere kamwe mu tugize intara y’Uburasirazuba ahahoze ari muri Perefegitura y’Umutara. Nyagatare ni umujyi uteri muto cyane ariko kandi uteri na munini cyane. Nk’uko bisanzwe bizwi, Nyagatare ni umujyi urangwa n’ubworozi bw’inka cyane cyane ariko kandi hari n’igice kinini cy’abanyanyagatare babeshejweho no guhinda ndetse n’indi mirimo itandukanye.
Uvuye mu mujyi wa Kigali ujya Nyagatare uca i Remera, Masaka, Kabuga, Rwamagana ndetse na Kayonza. Ucyinjira muri Nyagatare ubona ko ari umujyi utuje cyane ndetse n’ibikorwa byawo ukabona ko nta kavuyo kenshi karimo. Ukigera muri Gare ya Nyagatare ubona ko ari gare yubatswe vuba kandi neza ariko kandi imodoka zirimo ugasanga ari mbarwa.
Iyo usohotse muri Gare rero uciye ku ruhande rwo hepfo uhita ugera ku isoko naryo rishya ndetse ritaratangira gucururizwamo hamwe n’aho bacururiza ubu ubona ko ari hanze n’ubwo hitwa mu isoko. Uciye ku ruhande rwa ruguru rero uhita ugera ku mazu y’ubucuruzi atandukanye.
Ibindi bikorwa remezo bigaragara muri uyu mujyi kandi ni, amasitasiyo ya esansi, ibitaro, inyubako za Kaminuza, imihanda n’ibindi bitandukanye.
Reba amwe mu mafoto y’uko uyu mujyi usa muri iki gihe.
Ibiro by’akarere ka Nyagatare
Ishami rishya rya Kaminuza yahoze ari Umutara Polytechnic
Ishami ryayo risanzwe ni hano rikorera
Ingoro y’Ubutabera ya Nyagatare
Aha ni ahari kubakwa ihoteri yo mu rwego rwo hejuru
Hamwe mu hakorera amabanki
Banki y’abaturage
Ecobank
Cogebank
Ibitaro bya Nyagatare
Aha harimo kubakwa Kaminuza ya EAC (East African University)
Ahakorera sosiyeti z’itumanaho
MTN
AIRTEL
TIGO
Imwe mu mahoteli akomeye yo muri uyu mujyi yitwa Bue Sky
Inyange Industry (Savannah Dairy)
Ahacururizwa ubu
Isoko rishya
Gare
Imyaka yarumye kubera izuba n'ahororerwa inka naho harumye
Imihanda iravugururwa
Denise IRANZI
TANGA IGITECYEREZO