Kigali

Sudani y’Epfo niyo ya vuba cyane! Ibihugu 5 bishya ku Isi

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:27/01/2025 15:55
0


Repubulika ya Kosovo, igiye kuzuza imyaka 17 ibonye ubwigenge nyuma yo kwiyomora kuri Serbia mu 2008. Ariko Kosovo, si cyo gihugu cyonyine kimaze imyaka micye gihanzwe. Hari n’ibindi bihugu byashinzwe binyuze muri Referandumu ndetse n’ubufasha bw’Umuryango w’Abibumbye.



Byinshi muri ibi bihugu byaciye mu nzira y'umusaraba mbere yo kubona ubwigenge, aho bamwe bagiye bakorerwa ihohoterwa rishingiye kuri politiki n'imivurungano, mu gihe abandi baharaniraga kwemerwa n'ibindi bihugu.

Dore ibihugu 5 bishya mu Isi:

1.   Sudani y'Epfo

Sudani y'Epfo iherereye mu Burasirazuba bwa Afurika nicyo gihugu gito mu myaka ku Isi, aho cyabonye ubwigenge mu 2011 cyiyomoye kuri Sudani, imibare yo mu 2023 ikaba igaragaza ko iki gihugu kiyobowe na Perezida Salva Kiir Mayardit, gituwe n'abaturage bagera kuri miliyoni 11.09. 

2.     Kosovo

Kosovo, igihugu gito muri Balkan yabonye ubwigenge ku ya 17 Gashyantare 2008, nyuma yo gutangaza ko yiyomoye kuri Serbia. Nubwo Urukiko Mpuzamahanga rwemeje ubwigenge bwa Kosovo, ibihugu bimwe na bimwe birimo na Serbia ntibiremera ko ari igihugu cyigenga.

Kugeza ubu, imibare yo mu 2024 ivuga ko Kosovo ituwe n'abaturage bagera kuri miliyoni 1.587. Iki gihugu kiyobowe na Vjosa Osmani-Sadriu kuva mu 2021.

3.     Montenegro and Serbia

Montenegro yabonye ubwigenge yiyomoye kuri Serbia mu 2006. Iki cyemezo cyatandukanyije igihugu cyahoze ari kimwe cyitwaga 'Union of Serbia and Montenegro,' cyashinzwe nyuma y'isenyuka rya Yugoslavia mu ntangiriro ya za 1990.

Kubera iyo mpamvu, Serbia na yo yatangaje ubwigenge bwayo maze iba Repubulika yigenga.

4.     East Timor

Timor-Leste cyangwa East Timor, ni igihugu giherereye muri Aziya y'Amajyepfo, cyahoze kibarizwa muri Indonesia mbere y'uko gitangira kwigenga mu 2002. Igihe abaturage batoraga ubwigenge mu 1999, Referandumu yararwanijwe cyane n'umutwe witwaje intwaro kugeza igihe UN ibyivanzemo.

Imibare ya Banki y'Isi yo mu 2023 igaragaza ko abatuye East Timor bagera kuri miliyoni 1.361.Iki gihugu kiyobowe na Perezida José Manuel Ramos-Horta GCL GColIH kuva mu 2022.

5.     Palau

Nyuma y’Intambara ya Kabiri y'Isi yose, yabaye Intara y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe umutekano muri Pasifika, hanyuma iza kubona ubwigenge mu 1994. Surangel Samuel Whipps Jr. ni we Perezida w’iki gihugu kuva mu 2021.

Uyu munsi, Palau ibarizwa muri Oseyaniya, ituwe n’abaturage 18,058 hashingiwe ku mibare Banki y’Isi yatangaje mu 2023.

  





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND