Kigali

Rayon Sports ntiyorohewe n'ingimbi za yo mu mukino wa mbere wa gicuti yitegura CECAFA

Yanditswe na: Philbert Hagengimana
Taliki:19/07/2014 16:50
2


Saa sita zirengaho iminota mike zo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 19 Nyakanga 2014 ni bwo hari harangiye umukino wa gicuti wahuzaga Rayon Sports FC na Nyanza Football Academy ubu ifatwa nk’ingimbi za Gikundiro, aho uwo mukino waje kurangira amakipe yombi anganyije 0-0.



Uyu mukino wari uwo kureba urwego abakinnyi ba Rayon Sports bavuye mu biruhuko bari ho, wagaragayemo abakinnyi iyo kipe irimo kugerageza bose, ndetse n’abandi bari bayisanzwemo bakinafitanye na yo amasezerano ariko cyane cyane abasimbura.

Rayon

Abambaye umutuku ni Nyanza Football Academy, Rayon Sports yambaye imyenda ivangavanze ariko barengejeho udusengeli (Chosubles)

Ku ruhande frwa Nyanza Football Academy na ho hagaragayemo abakinnyi b’ingimbi basanzwe bazwi i Nyanza, nka Janvier bakunda kwita Tane, myugariro Christophe, Shabani bakunda kwita Gapapa n’abandi.

Mbungira

Mbungira Ismael na Minko, abatoza ba Nyanza Football Academy

Uyu mukino ubaye amasaha make mbere y’uko umutoza mukuru wa Rayon Sports agera mu Rwanda, ari nay o mpamvu mu cyumweru gitaha, bazongera bagakina undi mukino n’uwo mutoza ahibereye, ari na ho azahera ahitamo abakinnyi azifashisha muri CECAFA Kagame Cup 2014 iteganyijwe kubera mu Rwanda mu kmwezi gutaha.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • nshimiyimana christian10 years ago
    gikundiro yacu nikomereze aho uyumutoza mukuru azabikora turamwizeye
  • mubera jean bosco 10 years ago
    rayon sport tuzabiko muri cecafa turiteguye



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND