Ikipe y’u Rwanda Amavubi y’abatarengeje imyaka 17 ihuye n’uruva gusenya, ubwo yatsindwaga na Uganda Cranes y’abatarengeje iyo myaka ibitego 4-0 mu mukino ubanza w’amajonjora yo gushaka itike y gukina imikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika kizabera muri Niger umwaka utaha.
Uyu mukino wakinwe kuri uyu wa gatandatu saa saba z’i Kigali kuri Sitade ya Namboole i Kampala muri Uganda.
Amavubi U-17 yahawe umunsi umwe wo kwitoreza ku kibuga yakiniyeho
N’ubwo mbere y’umukino byari byatangajwe ko abakinnyi b’u Rwanda barangajwe imbere na Kanamugire Aloys Umutoza urusha amateka FERWAFA, bameze neza kandi bafite icyizere cyo kwitwara neza muri uwo mukino, ntibyabahiriye kuko ku munota wa 8 gusa Muhammed Shaban wa Uganda yaje gufungura amazamu y’u Rwanda.
Icyizere cyari cyose mbere y'umukino ku batoza n'ubwo bemezaga ko abakinnyi ba bo batateguwe bihagije
Amavubi yahise ajya ku gitutu cyo gushaka kwishyura igitego, ariko kirabura bituma igice cya mbere kirangira ari igitego 1-0.
Amavubi U-17 yabanje mu kibuga
Ku munota wa wa 60 Pius Obuya yaje gutsindira Abagande igitego cya 2, ku munota wa 66 Julius Poloto atsinda icya gatatu (3) maze Musa Mukalazi aza gushyiramo agashinguracumu ku munota wa 88 w’umukino.
Umukino wo kwishyura uteganyijwe kubera i Kigali kuwa 2 Kanama 2014.
Cyakora ngo nta n'ubwo bafashwe neza kuko babanje kubatwara mu modoka ishashemo ibikarito
Mu ijonjora ry’ibanze Uganda yasezereye igihugu cya Seychelles igitsinze ibitego 5-1 mu mikino yombi mu gihe Amavubi ari wo mukino wa mbere yari akinnye.
Biragoye kwemeza ko Amavubi azatsinda mu mukino wo kwishyura dore ko bakinnye n'abakinnyi babaruta mu gihagararo
Umwaka ushize, Amavubi U-17 batsinzwe na Botswana kuri penalty 6-7 nyuma y’aho ibihugu byombi binganyije 1-1 mu cyiciro cya mbere cy'amajonjora yo gushaka itike yo gukina imikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika yabareye muri Maroc uyu mwaka.
Ku gihagararo nta ho Amavubi ahuriye na Uganda Cranes
TANGA IGITECYEREZO