RFL
Kigali

Lionel Messi ni we musoreshwa mukuru (usora menshi) kurusha abandi muri Espagne

Yanditswe na: Philbert Hagengimana
Taliki:18/07/2014 12:19
2


Miliyoni 56 z’ama euro rutahizamu mpuzamahanga wa FC Barcelona ukomoka muri Argentine Lionel Messi yishyuye ikigo cy’igihugu cy’imisoro zatumye ahita aba umusoreshwa mukuru kurusha undi uwo ari we wese muri Espagne.



Nk’uko bitangazwa mu nkuru y’igitangazamakuru La Vanguardia yo kuwa 17 Nyakanga, muri izo miliyoni 56 harimo miliyoni 12 yishyuye nk’umusoro ku mushahara we muri FC Barcelona mu mwaka w’2013, n’aho miliyoni 44 zisigaye zikaba ari izijyanye n’uburenganzira bw’icuruzwa ry’isura ye atari yarasoreye hagati y’umwaka w’2007-2009.

Leo

Lionel Messi umukinnyi wa FC Barcelona, ibirarane mu misoro byatumye yisanga ari we ugomba gusora menshi mu mwaka w'2013

Lionel Messi

Lionel Messi aherekejwe n'Umupolisi kazi, yitabye urukiko ngo yisobanure ku birarane by'imisoro






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 10 years ago
    Dore amafrw !!!yebabawe !!!mugihe njye na 50EURO nybona niyishya akuya 2013 ntashobora kuzayibagirwa Messi gusa ntazongere gukwepa imisoro abaonye isomo!!ngicyo icyo bita anticorruption ureke ibindi
  • joe10 years ago
    sha uyumuhungu arayafite pe kdi niinyangamugayo abashinzwe imariye harimo nase ngonibo batishuye ariko we ngontanibyo yamenye niyompamvu batamuciye menshi cyane nahoubundi abayinjije menshi cyane,azabacisheho akanyafu ntibazongere kumwanduriza isura nkuko dusanzwe tumuzi!





Inyarwanda BACKGROUND